Frankie Joe w’u Rwanda na Macky2 wa Zambia , baza mu myanya y’imbere y’abavugwaho kuba bashobora gusezererwa muri muri Big Brother Africa ya cyenda mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru.
Ku Cyumweru gishize tariki ya 26 Ukwakira nibwo hasezerewe Alusa wo muri Kenya na Laveda wa Tanzania. Bucyeye hahise hatangazwa amazina 7 y’abafite ibyago byo kuboneka abagomba kuva mu irushanwa mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru aribo : Arthur w’u Rwanda, Kacey wa Ghana, Luis wa Namibia, Macky2 wo muri Zambia, Sheillah wo muri Botswana na Mr.26 wo muri Malawi.
Frankie na Macky2 wo muri Zambia ni ubwa kabiri binjiye mu cyiciro cy’abafite ibyago byo kuvanwa mu irushanwa mu gihe bagenzi babo ari ubwa mbere binjiyemo.
Frankie washyizwemo na HOH ari mu baza imbere mu kuvugwa ko bashobora gutaha uyu munsi ndetse benshi mu bakurikirana irushanwa bakaba bavuga ko naramuka asezerewe u Rwanda rwagakwiye guhanga amaso uwitwa JJ ari na we wamuteje ibi byago.
Macky2 na we nta mahirwe menshi afite yo kuguma mu irushanwa dore ko ari inshuro ya kabiri agiye muri iki cyiciro ndetse bwa mbere akaba yararokowe no gutorwa cyane mu gihugu cye gusa kuri ubu ngo ntiyigaragaje uko bikwiye.
Frankie Joe yiyongeye kuri uru rutonde ashyizweho na JJ watorewe kuba HOH iki cyumweru. Head Of House(HOH) yashyize Frankie mu bagomba kuvamo abasezererwa ku bw’ububasha ahabwa n’umwanya atorerwa na bagenzi be.
Ku bwo kuba nta muntu basezerera yiteguye cyangwa yategujwe dore ko mu ijoro ryo gusezerera buri wese ufite ibyago aba yiteguye kuzinga ibikapu agasubira iwabo, mu bahatana bose ubwoba bwabatashye, by’umwiharo barindwi bafite ibyago byo kuvamo abataha barahangayitse cyane.
Ku isaha ya saa mbili z’ijoro nibwo ibirori byo gusezerera bamwe bitangira ari na bwo hamenyekana itsinda ryitwaye neza muri Extravaganza Show kuwa Gatandatu nijoro.


















TANGA IGITEKEREZO