Mbere gato y’uko abahatanira Big Brother bafata ifunguro rya nimugoroba habaye intonganya zaje kuvukamo kurwana hagati ya Frankie Joe, uhagarariye u Rwanda, na mugenzi we Tayo wa Nigeria.
Bijya gutangira Frankie Joe na Tayo baganiraga bisanzwe ndetse ubona bishimanye , uko ibiganiro byagiye biryoha, uyu Munyanijeriya yaje gukaza umurego mu gutera urwenya rwaje gutera uburakari Umunyarwanda impaka zivuka ubwo.
Amagambo yo gutebya Tayo yakoresheje aganira na Frankie Joe, ntiyakiriwe neza na mugenzi we(Frankie). Nubwo benshi mu babarebaga baketse ko ibyo barimo ari urwenya koko, bo bari bamaze kurakaranya dore ko Frankie Joe akinanirwa kwihanganira amagambo yabwiwe , na we yasubije nabi uyu mugenzi we.
Frankie Joe, wari usanzwe ufatwa nk’intangarugero muri bagenzi be uko ari 21 basigaye mu irushanwa nk’uwicisha bugufi kurusha abandi, yabwiye Tayo ko azamuvuna ijosi undi na we arakara birushijeho.
Frankie Joe yabwiye Tayo ati “Nzakuvuna ijosi’. Undi yahise amusubiza nabi, ibyari ibiganiro no gutera urwenya bihinduka intonganya.
Frankie Joe abonye bikomeye yagerageje kwereka Tayo ko byari urwenya amukubita ku kaboko mu buryo bwa gicuti asanga Umunyanijeriya nta mikino afite arashaka kurwana. Tayo usanzwe azwiho kurwana kuva iri rushanwa ryatangira, yashakaga ko ibye na Frankie bisozwa no kumvana imbaraga unesheje undi akaba ari we witwa umugabo gusa bagenzi babo JJ na Alusa wo muri Kenya babakomye mu nkokora bitaraba bibi cyane.
Nyuma yo guhosha imirwano, umukobwa witwa Sheillah yabwiye Biggie(Big Brother) ko atanyuzwe na gato n’imyitwarire y’aba bagabo bombi. By’umwihariko ngo yatunguwe n’uburyo Frankie Joe yitwaye nyamara ari we bafatiragaho urugero mu kwicisha bugufi no koroherana.
Uyu Tayo ni we washatse gukubita Arthur Nkusi bagenzi babo barabakiza, nyuma yaje kurwana n’abandi basore babiri. Amaze kubona ko yakoze amakosa akomeye , mu cyumweru gishize yasabye imbabazi ndetse bagenzi be barazimuha gusa bavugaga ko batizeye neza ko agiye gutuza.



















TANGA IGITEKEREZO