00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Big Brother: Gukunda uburiri no gusomana n’abasore,intandaro yo gusezererwa kwa Ellah

Yanditswe na

Kalinda Brendah

Kuya 4 December 2014 saa 09:58
Yasuwe :

Stellah Nantumbwe wakoreshaga izina rya Ellah mu irushanwa rya Big Brother Africa benshi muri bagenzi be yari ahanganye na bo ndetse n’abamukurikiranye akirimo bahamya ko gusezererwa kwe byaturutse ku kuba yaragiye agaragara mu bikorwa byo kwirirwa asomana n’abasore by’umwihariko Idris wa Tanzania.
Abari bashyigikiye uyu mukobwa akiri muri Big Brother Africa by’umwihariko Abanya-Uganda bababajwe n’uko yasezerewe irushanwa rigeze ku musozo kandi yari umwe mu bari bafite amahirwe yo (…)

Stellah Nantumbwe wakoreshaga izina rya Ellah mu irushanwa rya Big Brother Africa benshi muri bagenzi be yari ahanganye na bo ndetse n’abamukurikiranye akirimo bahamya ko gusezererwa kwe byaturutse ku kuba yaragiye agaragara mu bikorwa byo kwirirwa asomana n’abasore by’umwihariko Idris wa Tanzania.

Abari bashyigikiye uyu mukobwa akiri muri Big Brother Africa by’umwihariko Abanya-Uganda bababajwe n’uko yasezerewe irushanwa rigeze ku musozo kandi yari umwe mu bari bafite amahirwe yo kwegukana amadorali 300,000 azahabwa uwa mbere.

Nk’uko Chimpreports yabitangaje, uyu mukobwa yasezerewe mu irushanwa nyuma yuko nyina yamusuye akamwihanangiriza amusaba ko yagabanya kwereka Afurika yose amarangamutima agirira abasore yari ahatanye na bo kuko ngo yabonaga bizamubuza amahirwe.

Nyina wa Ellah yamubwiye ati, “Mwana wanjye kwirirwa usomana n’uriya musore ntacyo bizakugezaho ahubwo bizakwambura amahirwe yawe wisange mu gihombo”.

Irya mukuru riratinda ntirihera, nyuma y’icyumweru kimwe nyina amuburiye, Ellah yahise yerekwa umuryango ndetse benshi bemeza ko umubano we na Idris ari wo nyirabayazana. Kuba yarakundaga kugaragara cyane mu bikorwa byo kwirirwa asomana n’abasore ,aho gushyira imbere kwiyamamaza no kwereka Afurika ko ashaka kwegukana irushanwa, ngo ni byo byatumye asezererwa.

Ibitekerezo bitangwa n’abakurikiye irushanwa bigaruka kuri Idris bivuga ko ari umuhanga, yakinnye neza umukino yirinda icyamwambura amanota ari nabyo byagiye bituma bamwe basezererwa.

Uretse abakurikiranye irushanwa babibonye, zimwe mu nshuti za Idris mu irushanwa zabimushimiye kenshi.

JJ na Nhlanhla bakunze kugaruka ku buryo Idris akunda abakobwa, Nhlanhla we yabishimangiye avuga ko umukobwa wese bakundanye nta mahirwe yigeze agira harimo Goitse na Ellah.

Arongera ati ‘Kuba M’am Bea akiri mu irushanwa ni uko yagendeye kure uyu musore wamaze imitima y’abakobwa mu irushanwa.’

Irushanwa kugeza ubu ririmo Tayo(Nigeria), Ma’am Bea(Ghana), Sipe (Malawi), Nhlanla( Afurika y’Epfo), JJ (Zimbambwe), Macky2(Zambia), Butterphly(Zimbabwe) na Idris(Tanzania).

Big Brother Africa izasozwa ku Cyumweru tariki ya 7 Ukuboza 2014

Abakobwa bose Idris yagiranye na bo ibihe byiza baratashye
Ellah yakundaga kuba ari mu buriri na Idris
Ellah wa Uganda na Goitse wa Botswana bakundaga umusore umwe , basezererwa umunsi umwe
Kuba Ellah yarakundaga kwirirwa asomana aho gushyira imbere irushanwa ngo nibyo byamwirukanishije
Frankie Joe yabonanye na Ellah kuri uyu wa Gatatu ubwo bari basubiye muri Afurika y'Epfo gusoza irushanwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages