00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Big Brother: Inkundura hagati ya Idris n’umukobwa uhagarariye Zimbabwe

Yanditswe na

Kalinda Brendah

Kuya 25 November 2014 saa 08:35
Yasuwe :

Uko iminsi igenda isatira umusozo niko irushanwa rya Big Brother Africa rirushaho kugira udushya ndetse no kuryohera abarikurikirana nubwo hari bimwe mu bihugu bitakirishishikariye cyane kubera ko abari babihagarariye basezerewe.
Nyuma y’uko mu nzu ya Big Brother hongewemo abantu 10 bigeze guca muri iri rushanwa, kuri ubu hasigaye habamo umwiryane n’amatiku y’urudaca ahanini biturutse ku bintu bimwe na bimwe batumvikanaho.
Nk’uko urubuga rwa Big Brother Africa rwabitangaje, Butterphly (…)

Uko iminsi igenda isatira umusozo niko irushanwa rya Big Brother Africa rirushaho kugira udushya ndetse no kuryohera abarikurikirana nubwo hari bimwe mu bihugu bitakirishishikariye cyane kubera ko abari babihagarariye basezerewe.

Nyuma y’uko mu nzu ya Big Brother hongewemo abantu 10 bigeze guca muri iri rushanwa, kuri ubu hasigaye habamo umwiryane n’amatiku y’urudaca ahanini biturutse ku bintu bimwe na bimwe batumvikanaho.

Nk’uko urubuga rwa Big Brother Africa rwabitangaje, Butterphly umukobwa uhagarariye Zimbabwe yateranye amagambo na Idris wa Tanzania bageza ubwo bashatse kurwana bakizwa na bagenzi babo.

Byatangiye Idris asaba Butterphly imbabazi kuko yari yaraye amusabye ko basangira inzoga undi akabifata nk’aho yamwise umusinzi, uyu mukobwa ntiyigeze yumva ko ari imbabazi ahubwo yahise amusamira hejuru atangira kumwihanangiriza no kumwiyama bitewe n’umujinya yari amufitiye.

Butterphly yari mu rwogero nuko Idris akomeza guhatiriza ko yamuha imbabazi undi akamusubiza amagambo amukomeretsa birangira kamera ya Idris izamutse maze umwiryane utangira ubwo.

Bakomeje guterana amagambo gusa Butterphly yaje guca bugufi ngo yumve icyo bagenzi be babivugaho. Nhlanla wa Afrika y’Epfo yamubwiye ko byose byatewe no kutoroherana ndetse ko bagomba kubabarirana dore basanzwe ari inshuti zikomeye. Macky2 yabwije ukuri Butterphly ko ariwe ufite amakosa ndetse yagakwiye gusaba imbabazi mugenzi we.

Iyi ntambara y’amagambo yose yakomotse ku nzoga dore ko Butterphly yanga urunuka ibintu byose bijyanye n’ibisindisha by’umwihariko ntazinywa ndetse ntavuga rumwe n’uwo ari wese washaka kuzimuyoboramo.

Ellah yashyize ku ruhande Idris amugirana inama ndetse aza no kwegera Butterphly aramucururutsa nubwo yari agifite uburakari.

Iri rushanwa rikomeje kurangwa n’udushya dore ko na Biggie ubwe adatangwa no guhoza ku nkeke abarisigayemo.

Mu ijoro ryo kuwa 23 Ugushyingo yasomye amazina y’abagombaga gutaha asezerera Tayo, Ellah na Sipe, benshi bakuka imitima ndetse amarira aba menshi ariko nyuma yaje kubabwira ko byari igeragezwa nuko irushanwa rirakomeza.

Irushanwa kugeza ubu risigayemo Tayo(Nigeria), Ellah(Uganda), Sheillah (Botswana), Ma’am Bea(Ghana), Sipe (Malawi), Nhlanla( Afurika y’Epfo), JJ (Zimbambwe), Butterphly (Zimbambwe), Macky2(Zambia), Goitse(wo muri Botswana), Butterphly(Zimbabwe) na Idris(Tanzania).

Biggie akaba yarongeyemo bamwe mu bigeze guca muri Big Brother harimo 1. Denzel , 2. Elikem, 3. Feza, 4. Leonel , 5. Luclay, 6. Miss P, 7. Natasha , 8. Sulu, 9. Uti, 10. Vimbai.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages