Umusore uhagarariye Zimbabwe witwa JJ yafatanye mu mashati n’umukobwa witwa Sheilla wo muri Botswana bapfa kutubahiriza gahunda itsinda babarizwamo ryagombaga gukora ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 31 Ukwakira 2014.
JJ ari na we muyobozi w’inzu (HOH) abahatana 19 babamo muri iki cyumweru cya kane cy’irushanwa, yashyamiranye n’uyu mukobwa wo muri Botswana bapfa kudashyira mu bikorwa neza ibyo basabwaga kubahiriza mbere y’uko igitaramo cya Extravanza show gitegerejwe kuri uyu wa Gatandatu kigera.
JJ (HOH) ari na we uyoboye itsinda A ahuriyemo na Sheilla, ntiyishimiye uburyo uyu mukobwa atahaye agaciro akazi n’ibikorwa iri tsinda ryagombaga gukora mbere y’uko binjira mu kirori cyo kwishimira impera z’icyumweru.
Icyateye ubushyamirane hagati y’aba bombi, ngo ni uburyo Sheilla yanze kugira uruhare mu myiteguro ya Extravaganza Show ahubwo agashyira imbere kwishimisha no kunywa inzoga yinjira mu mpera z’icyumweru mu gihe bagenzi be bahangayikishijwe no gukora icyatuma baba aba mbere ngo babone icyazabarokora gusezererwa mu cyumweru gitaha.
Umwuka ukomeje kuba mubi hagati ya Sheilla na JJ umunyaghana Kacey Moore yabitambitse ahosha umwiryane wari wavutse hagati yabo.
Nyuma yo gukizwa na Kacey Moore, JJ yavuze ko atishimiye na gato imyitwarire ya Sheilla ndetse ngo aho bigeze ngo itsinda A niriramuka ritsinzwe muri Extravanza Show bizaba biturutse kuri uyu mukobwa.
Sheilla nubwo ari muri barindwi bafite ibyago byo kuzasezererwa ku Cyumweru we nta kibazo bimuteye gusa Abanyarwanda bombi, Frankie Joe na Nkusi Arthur bakeneye gutorwa cyane kugira ngo bagume mu irushanwa. Abafite ibyago byo kuzasezererwa ku Cyumweru ni: Arthur, Frankie, Kacey,Luis, Mr.265, Macky na Sheillah.
Abanyarwanda bose barashishikarizwa guha amahirwe Frankie Joe na Arthur kugira ngo bagume mu irushanwa. Bari mu cyiciro gikomeye ndetse bashobora kuzasezerwa ku Cyumweru nibadatorwa cyane. Kugira ngo ubahe amahirwe ukoresha uburyo butandukanye bwo gutora aribwo SMS, internet ndetse na Wechat.
Gutora ukoresheje Wechat ni ubuntu ndetse ukemerwa gutora inshuro 100 mu Cyumweru naho kuri SMS ujya ahandikirwa ubutumwa muri telefone yawe ukandika ijambo “vote” ugakurikizaho izina ry’uwo ushaka gutora ubundi ukohereza kuri 1616 kuri sosiyete iyo ari yo yose yaba Tigo, MTN na Airtel.
Gutora ukoresheje ubutumwa bugufi ni amafaranga 50 kuri sosiyete zose ndetse by’umwihariko gutora binyuze kuri Internet ubasha gutanga amahirwe inshuro ijana zose ku munsi.
Ku bifuza gutora bakoresheje internet, bikorerwa ku rubuga rwa DSTV. Kugirango ugere kuri urwo rubuga kanda HANO, hanyuma urebe urutonde rw’abakeneye amahirwe yawe, hanyuma uhitemo Frankie Joe, uri hasi ku ruhande rw’ibumoso.



















TANGA IGITEKEREZO