00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Big Brother: Mira wafashwe asomana ndetse na Resa wo muri Zambia basezerewe

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 12 October 2014 saa 09:56
Yasuwe :

Mu birori byo gusezerera aba mbere bari bahagaze nabi mu irushanwa byasize umukobwa wari uhagarariye Mozambique witwa Mira Farewell wafashwe kuwa Gatandatu asomana n’undi witwa Resa wo muri Zambia beretswe umuryango.
Mira Farewell utahabwaga amahirwe, byagaragaye ko mu gihugu cye ndetse na Afurika muri rusange itamutoye ngo abone amahirwe yo kugumana na bagenzi be bityo ahita azinga utwangushye asubira iwabo. Uyu mukobwa kandi yafotowe asomana n’abasore babiri, Luis na Nhlanhla nyuma y’uko (…)

Mu birori byo gusezerera aba mbere bari bahagaze nabi mu irushanwa byasize umukobwa wari uhagarariye Mozambique witwa Mira Farewell wafashwe kuwa Gatandatu asomana n’undi witwa Resa wo muri Zambia beretswe umuryango.

Mira Farewell utahabwaga amahirwe, byagaragaye ko mu gihugu cye ndetse na Afurika muri rusange itamutoye ngo abone amahirwe yo kugumana na bagenzi be bityo ahita azinga utwangushye asubira iwabo. Uyu mukobwa kandi yafotowe asomana n’abasore babiri, Luis na Nhlanhla nyuma y’uko ka manyinya kari kamaze kumugeramo.

Mira na we yeretswe umuryango
Mira na Luis bagiranye ibihe byiza muri BBA bwa nyuma ubwo basomanaga kuwa Gatandatu
Nyuma yo gusomana na Luis, Mira yararyohewe asomana n'undi musore

Resa wari uhagarariye Zambia, ni we wasezerewe bwa mbere muri iri rushanwa na we akaba yazize kuba igihugu cye cyaramutereranye mu kumuhundagazaho amajwi ari nabyo bihesha uhatana kuguma muri iyi nzu babamo.

Uyu mukobwa yaje mu irushanwa afite icyizere cyo kuritwara ngo amafaranga yari kuzavanamo yagombaga kuzafataho make akishyura imyenda nyina afitiye abantu ndetse na we bikamufasha kwikenura.

Resa (Zambia) yasezerewe mbere y'abandi bose

Muri bagenzi be yahoraga avuga ko ubuzima bwe ari nk’igitabo gifunguye buri wese yemerewe gusoma bityo akaba ariyo mpamvu yirindaga kuba yahisha ubuzima bubi yanyuzemo. Resa yemeza ko ibibazo n’inzira y’inzitane yanyuzemo ari byo byatumye aba uwo ari we.

Mbere yo kumenya abasezererwa habanje guhamagarwa abafite amahirwa make mu irushanwa

Itsinda rigizwe na Nkusi Arthur, Butterphly, Esther, Goitse, Idris, Frankie ,Macky2, M’am Bea, Nhlanhla, Permithias, Sabina, Sipe, Tayo na Trezagah ni ryo riza imbere mu bahagaze neza mu bijyanye no kubana neza na bagenzi babo ndetse no gutorwa cyane haba ku mbuga za internet no mu butumwa bugufi.

Mu cyumweru gishize ni bo batowe cyane bityo abategura iri rushanwa bakaba bashishikariza ibihugu byose bihagarariwe gukomeza guha amahirwe abantu bo mu bihugu byabo kugira ngo bagume mu irushanwa.

Abahanzi Phyno wo muri Nigeria na Koffi Olomide wo muri RDC ni bo basusurukije ibi birori mu ndirimbo zabo zikunzwe nka ’Alobam’, ’Story for the Gods’ n’izindi.

Ababishoboye bafata agasembuye
Muri Big Brother basangira ubuzima bwose

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages