Miss Stella Nantumbwe ukoresha izina rya Ellah muri Big Brother Africa yatunguranye ubwo yagaragaye kuri Televiziyo mu ijoro ryakeye asomana n’umusore witwa Idris uhagarariye Tanzania nyuma y’iminota mike yari ishize amaze gusimbuka gusezererwa.
Idris uhagarariye Tanzania, ni umwe muri 26 batangiranye n’iri rushanwa wagaragaje gukunda abakobwa bikomeye. By’umwihariko Idris yakunze umukobwa witwa Samantha wari uhagarariye Afurika y’Epfo, yanakunze Goitse wa Botswana gusa aba bakobwa bose bagiye bamwima urukundo.
Nyuma yo kurokoka icyiciro cy’abaraye basezerewe, Idris na Ellah biherereye baganira uko buri wese abona irushanwa rya Big Brother. Babanje kumvikana mu biganiro birimo ubwumvikane buke gusa mu minota mike baje kugwa agacuho kubera umunaniro bararyamana baratuza.
Aba bombi, Ellah na Idris, baje kubura ibiganiro mu mutuzo gusa ibyari ibiganiro bishingiye ku gahinda buri wese aterwa n’irushanwa byarangiye batiranye bakururana iminwa camera zibatera imboni niko kugaragara kuri Televiziyo basomana byimbitse.
Ellah na Idris, bafashwe basomana nyuma y’iminsi mike bari bamaze bavugwaho umubano bagenzi babo baketse amababa. Ubwo basomanaga JJ wa Namibia na Butterphly bari babahanze amaso dore ko bari bicaye hafi yabo.
Usibye Ellah na Idris bagaragaje urukundo, ntitwakwibagirwa Mira wa Mozambique na Luis wa Namibia , Sheilah wa Botswana na Nhlanhla wa Afrika y’Epfo,JJ na Samantha wa Afurika y’Epfo, Laveda wa Tanzania na we yagiye akunda abasore batandukanye ariko ntarase ku ngingo ngo ahitemo umwe.
Uyu Ellah wafashwe asomana ni umwe mu bakobwa bahatanira Big Brother Africa woga yambaye uko yavutse, bitandukanye na benshi bajya mu rwogero bambaye utwenda tw’imbere birinda ko Afurika yababonera ubwambure.
Irushanwa risigayemo abahatana 12, hamaze gusezererwa 14 aribo : Mira(Mozambique), Resa(Zambia) Sabina(Kenya), Lilian(Nigeria) ,Esther(Uganda), Laveda(Tanzania) , Alusa(Kenya), Luis wo muri Namibia, Kacey Moore wa Ghana , Nkusi Arthur na Frankie Joe bo mu Rwanda, Permithias(Namibia), Samantha(Afurika y’Epfo) na Mr.265 wari uhagarariye Malawi.
Reba uko aba bombi basomanye:


















TANGA IGITEKEREZO