Esther Akankwasa uhagarariye Uganda mu marushanwa ya Big Brother Africa yeruriye bagenzi be ko byibuze yikinisha inshuro eshatu mu cyumweru mu rwego rwo kwirinda gusambana n’abasore batamugeza ku byishimo yifuza.
Nk’uko BigEye yabitangaje, nyuma yo kubwira bagenzi be ukuri kwihishe muri we benshi bakubiswe n’inkuba dore ko yanababwiye ko nta musore cyangwa umukobwa muri bo umurusha kwikinisha cyane.
Xclusive News itangaza ko uyu mukobwa ari umwe mu bitabiriye Big Brother Africa mu buryo bufifitse bityo Uganda ikaba nta cyizere imufitemo cyo kuba yazahesha ishema iki gihugu.
Icyatunguranye kurusha ibindi ku magambo uyu mukobwa yatangarije bagenzi be, ngo ni uko impamvu nyamukuru imutera kwikinisha ari uburyo bwo kwirinda abagabo yemerera ko basambana barangiza bakamusiga mu gahinda ku bwo kudashimishwa mu buriri.
Nyuma yo gutangaza ibi, ngo camera nyinshi zerekejwe kuri uyu mukobwa kugira ngo bazagaragarize abakurikirana BBA uburyo uyu mukobwa yikinishamo.
Esther atangaje ibi, nyuma y’uko mu ntangiriro z’iki cyumweru hasohotse inkuru irambuye isobanura uburyo amaze gutandukana n’abagabo batabarika barimo n’Umudage witwa Nico Damminger bari barushinganye muri Gicurasi 2013 mu muhango wabereye kuri Kansanga Miracle Centre bidaciye kabiri basaba gatanya.
Uretse Nico Damminger batandukanye mu ntangiriro z’uyu mwaka hari abandi bagabo uyu mukobwa yagiye agirana na bo ibihe byiza barimo Charlie Adam , Jose Chameleone, Julius Kyazze umuyobozi wa Swangz Avenue , David Greenhalgh, Rao Mohan n’abandi.
Uganda ihagarariwe na Esther Akankwasa na Miss Uganda 2013 Stella Nantumbwe.
Nkusi Arthur na Frank Joe bahagarariye u Rwanda ndetse bo bakomeje kwigaragaza neza. Ku ikubitiro Arthur yagaragaye muri batatu ba mbere bitwaye neza nyuma hatangazwa inkuru y’uko Frank Joe aza mu b’imbere bahabwa amanota meza.



















TANGA IGITEKEREZO