Esther, umukobwa uhagarariye Uganda muri Big Brother Africa akomeje kurangwa n’imico benshi mu banyagihugu be batishimira na mba kugeza ubwo n’ibyamamare bitangiye kumwikoma bigaragaza ko ntacyo azageza ku gihugu ahubwo azagisiga icyasha mu mahanga.
Umuhanzi Bebe Cool abinyujije ku rukuta rwe rwa Facebook yasabye abatuye Uganda bose kwima amaso umukobwa witwa Esther ahubwo bagashyigikira Ellah ari na we abonamo guhagararira Igihugu naho uwo wundi ngo nta mwanya akwiye.
Bebe Cool ati “Uganda ifite umuntu umwe uyihagarariye muri Big Brother ari we Ellah, mureke twese tumuhandagazeho amajwi naho Esther ni umubyinnyi w’ikimansuro ari gutesha agaciro igihugu cyacu”.
Ibi bije nyuma y’uko Esther ubwe yeruriye bagenzi be ko yikinisha cyane kubarusha, ngo byibuze inshuro eshatu mu Cyumweru ni zo nke abikora. Mu cyumweru cyakurikiye ni we waje ku isonga mu kunywa itabi n’inzoga ku rwego rwo hejuru kurusha abandi muri Big Brother Africa. Bidaciye kabiri yahise ashyirwa mu cyiciro cy’abageze ku muryango bataha ku bwo kwitwara nabi.
Bebe Cool yakomeje avuga ko umubyinnyi w’ikimansuro Esther nta kindi akwiriye uretse gusezererwa agataha kuko kuba muri iri rushanwa biri kumutiza umurindi wo kurushaho gusebya igihugu dore ko n’i Kampala yahasize umugayo nyuma yo kurya imitungo y’Umudage bari barashakanye.
Aya magambo Bebe Cool yanditse yatumye abanyagihugu benshi bayibazaho dore ko mu busanzwe uyu mukobwa Esther akunda kugaragara mu mashusho y’indirimbo ze. Benshi bashyigikiye Bebe Cool ku cyemezo yafashe cyo gushishikariza Uganda kudatora Esther kubera uburyo yigaragaje mu minsi ishize ndetse akaba yaranashyizwe mu bafite ibyago byo gusezererwa.
Nubwo benshi batekereje ko aba bombi bashobora kuba bafitanye ibibazo byabo byihariye, abandi bafashe Bebe Cool nk’indyarya aho bagize bati ‘Bebe ahora avuga ku gukunda igihugu no kugishyigikira none ari kuvuga nabi mugenzi we. Esther na Ellah bose ni abacu kandi bakeneye amajwi yacu”
Muri BBA , Esther arangwa no guhora abyina ndetse akabikora mu buryo bujya gusa n’uko ikimansuro kibyinwa muri Uganda.
Abanyarwanda bose barashishikarizwa guha amahirwe Frankie Joe kuri ubu uri mu cyiciro gikomeye aho ashobora kuzasezerwa ku Cyumweru nadatorwa cyane. Kugira ngo umuhe amahirwe ukoresha uburyo butandukanye bwo gutora aribwo SMS,internet,Wechat,ndetse na Mobile services.
Gutora ukoresheje Wechat ni ubuntu ndetse ukemerwa gutora inshuro 100 mu Cyumweru naho kuri SMS ujya ahandikirwa ubutumwa muri telefone yawe ukandika ijambo “vote” ugakurikizaho izina ry’uwo ushaka gutora ubundi ukohereza kuri 1616 kuri sosiyete iyo ariyo yose yaba Tigo, MTN na Airtel.


















TANGA IGITEKEREZO