Mu gihe benshi batewe inkeke no kuba basezererwa muri Big Brother Africa dore ko buri cyumweru hari aberekwa umuryango, umukobwa witwa Ma’m Bea uhagarariye Ghana we ahangayikishijwe n’ubunini bw’ubugabo bwa JJ wo muri Zimbabwe.
Mu kiganiro Alusa wo muri Kenya yagiranye n’umukobwa witwa Goitse wo muri Botswana bagarutse ku buzima bwabo bwite aho bateraga urwenya ku byo babona mu rwegero dore ko abasore n’inkumi bogera ahantu hamwe.
Nyuma yo kuva mu rwogero abasore n’inkumi usanga baganira ku bice by’ibanga bya bagenzi babo. Alusa yabajije Goitse uko abasha koza imyanya myibarukiro ye dore ko buri munsi uko bagiye koga aba yambaye ikariso imufashe cyane.
Goitse umwe mu bakobwa basigaye mu irushanwa yabwiye Alusa ko adashobora kuvanamo ikariso mu rwogero ku bwo gutinya amaso y’ababa bakurikiye Televiziyo dore ko itambutsa buri kintu cyose abahatana bakora. Goitse ngo akora uko ashoboye akanyuza ikiganza muri uyu mwenda w’imbere akoza imyanya ye y’ibanga nta muntu umuteye ijisho.
Alusa w’imyaka 34, umwe mu basore bafite ubwanwa bwinshi muri BBA, yasabye Goitse ko yazamubabarira bakazajyana mu rwogero bonyine akareba uko abigenza. Umukobwa yabuze icyo arenzaho araturika araseka.
Nyuma y’icyo kiganiro umukobwa witwa Ma’m Bea wo muri Ghana yabwiye Alusa ko yatewe ubwoba no kubona JJ wo muri Zimbabwe afite ubugabo bunini cyane nyamara we ari mugufi bityo akaba asanga ari umutwaro ukomeye uyu musore agendana mu ipantaro. Nubwo yabivuze atebya Ma’m Bea yavuze ko atatinyuka kuryamana na JJ kubera ibyo yamubonyeho.
Ma’m Bea ngo ntabwo yumva uburyo umusore mugufi nka JJ yagira ubugabo bunini. Ati “Nabonye JJ ari koga, icyo navuga ni uko natunguwe n’ibintu afite mu ikariso. Biramuremereye cyane kuko ni mugufi”
Uko iminsi ishira indi igataha ni ko abahatanira irushanwa bagenda bakora ibintu bisekeje , hari abarwana, abandi bakababaza bagenzi babo mu mvugo, hari n’abasezererwa bagasigira irungu bagenzi babo.



















TANGA IGITEKEREZO