00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Big Brother: Umukobwa wikinishirije mu ruhame yasezerewe, Kenya yifashe mapfubyi

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 26 October 2014 saa 09:25
Yasuwe :

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 26 Ukwakira 2014 habaye ibirori ngarukacyumweru byo gusezerera abajegajega mu irushanwa, umukobwa witwa Laveda wari uhagarariye Tanzania ari na we uherutse kwikinishiriza mu ruhameamashusho ye akerekwa Afurika yose ni we wasezerewe bwa mbere.
Laveda wari umaze iminsi ateye agahinda Abanyatanzaniya ku bwo kwikinisha yakurikiwe na Alusa Umunyakenya rukumbi wari usigaye mu irushanwa. Alusa w’imyaka 34 y’amavuko, ni umwe mu basore b’ibigango bari (…)

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 26 Ukwakira 2014 habaye ibirori ngarukacyumweru byo gusezerera abajegajega mu irushanwa, umukobwa witwa Laveda wari uhagarariye Tanzania ari na we uherutse kwikinishiriza mu ruhameamashusho ye akerekwa Afurika yose ni we wasezerewe bwa mbere.

Laveda wari umaze iminsi ateye agahinda Abanyatanzaniya ku bwo kwikinisha yakurikiwe na Alusa Umunyakenya rukumbi wari usigaye mu irushanwa. Alusa w’imyaka 34 y’amavuko, ni umwe mu basore b’ibigango bari muri Big Brother Africa akaba yarakundaga kuba ari kumwe na Frankie Joe uhagarariye u Rwanda.

Laveda wo muri Tanzania yeretswe umuryango

Ku munsi wa 21 irushanwa rimaze, Laveda abaye umukobwa wa gatandatu usezerewe nyuma ya Mira(Mozambique), Resa(Zambia) Sabina(Kenya), Lilian(Nigeria) na Esther(Uganda) bamubanjirije.

Laveda arasezera Permithias , Frankie Joe we nta byishimo na bike agaragaza ku maso

Igihugu cya Kenya cyifashe mapfubyi nyuma y’uko abari bagihagarariye bose basezerewe. Mu cyumweru gishize hasezerewe Sabina hanyuma uyu munsi Alusa wari usigayemo na we asabwe guhita azinga utwe agasubira mu gihugu cyamwohereje.

Urugendo rwa Alusa muri BBA rurangiriye hano bityo na Kenya ihita iva mu irushanwa uyu mwaka

Abari bafite ibyago byo gusezererwa iki cyumweru ni Ellah, Laveda, Ma’m Bea, Alusa, JJ, Permithias na Macky2. Laveda na Alusa urugendo rwabo muri BBA rurangiriye hano abandi bakomeje guhatanira amadorali 300,000 azegukanwa n’uwa mbere.

Umusore witwa Tayo wo muri Nigeria yongeye kwegukana umwanya wa mbere nk’umwe mu bahatanira Big Brother Africa ufite igikundiro kurusha abandi.

Alusa ni we musore ubimburiye bandi gusezererwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages