Tayo uhagarariye Nigeria muri Big Brother Africa, afite ubwoba bukomeye cyane kubera uburyo bihugu bimwe bituranye mu karere bigenda bishyigikirana mu gihe we nta kindi gihugu azi cyunze ubumwe na Nigeria ngo bizamufashe kurohoka isezererwa rya buri Cyumweru.
Uyu musore uzwiho kugira amahane, gutongana no gukunda kwiyenza kuri bagenzi be kugeza ubwo bamwe abata ku munigo, yatangarije Biggie ko atishimiye na busa uburyo bamwe muri bagenzi be ahanganye na bo usanga bakora ubukangurambaga basaba ibihugu bituranyi byabo kubashyigikira.
Ni nyuma y’uko Tayo yumvise amakuru y’uko Ellah wa Uganda ari ari gushishikariza abatuye Afurika y’Uburasirazuba kumutora nyamara we ngo akaba nta kindi gihugu afite yakwiyambaza asaba ubufasha mu gihe yaba yashyizwe mu bagomba gusezererwa.
Tayo asanga ari akarengane gakomeye kuba bahatanira irushanwa rihuza Afurika yose nyamara byagera mu byatora hakazamo udutsiko tw’ibihugu bituranye biba byaragize amahirwe yo guhagararirwa.
Uyu musore asanga kwamamazwa byakaba ku rwego rwa Afurika abahatana bose bakabona amahirwe angana bitandukanye n’uburyo bukoreshwa aho nk’ibihugu bihuriye mu muryango uhuriwemo n’ibihugu by’Afurika yo Hagati n’Amajyepfo (SADC) n’ibyo muri Afurika y’Uburasirazuba aho usanga byahuje imbaraga agasanga biryamira ibindi.
Abahagarariye ibihugu byabo bazabonekamo abasezererwa kuri iki Cyumweru ni Ellah(Uganda) ,Frankie Joe (Rwanda) ,Nhlanhla(Afurika y’Epfo) ,Permithias(Namibia ), Trezagah(Mozambique ) na Butterphly(Zimbabwe).
Kuva Big Brother yatatangira hamaze gusezererwa abantu 10 muri 26 batangiranye nayo. Abasezerewe ni Mira(Mozambique), Resa(Zambia) Sabina(Kenya), Lilian(Nigeria) ,Esther(Uganda), Laveda(Tanzania) , Alusa(Kenya), Luis wo muri Namibia, Kacey Moore wa Ghana na Nkusi Arthur wo mu Rwanda


















TANGA IGITEKEREZO