Nyuma y’uko mu ijoro ryakeye Big Brother yasezereye abasore batatu Luis, Luis wo muri Namibia, Kacey Moore wa Ghana na Nkusi Arthur wo mu Rwanda, Frankie Joe waraye arusimbutse yahise ashyirwa mu cyiciro cy’abafite ibyago byo kuzasezererwa iki Cyumweru.
Mu gihe Frankie Joe yari akiri kwiruhutsa atekereza kuri bagenzi be basezerewe by’umwihariko agifite umutima wuzuye agahinda kubera Umunyarwanda Nkusi Arthur wari umaze gusezererwa, yahise yibona mu mazina atandatu yashyizwe mu byago byo kuzasezererwa iki cyumweru.
Ibyumweru bine iri rushanwa rimaze, Frankie Joe amaze bitatu byikurikiranya ashyirwa mu cyiciro cy’ababa batoranyijwe na bagenzi babo kugira ngo bashyirwe mu cyiciro cy’abasezererwa.
Mu matora yakozwe na 16 basigaye mu irushanwa, Trezagah wo muri Mozambique ni we waje ku isonga n’amanota 8, Ellah wa Uganda akurikiraho n’amajwi 6, Frankie Joe yatowe na batanu, Nhlanhla wo muri Afurika y’Epfo yagize ane, Permithias atorwa na batatu, Macky2 na Samantha buri wese yabonye amajwi abiri, naho Goitse na Ma’m Bea babona ijwi rimwe rimwe kuri buri wese.
Dore uko ibihugu byatoye abari mu cyiciro cyagombaga kuvamo abasezererwa mu cyumweru gishize:
Macky2: Mozambique, Rest of Africa, Zambia
Frankie: Kenya, Tanzania, Uganda
Sheillah: Botswana, Nigeria, South Africa
Mr. 265: Malawi, Zimbabwe
Luis: Namibia
Kacey Moore: Ghana
Arthur: Rwanda


















TANGA IGITEKEREZO