00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Big Brother: Uwafashwe asomana yaraye rwantambi ashaka gutoroka

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 23 October 2014 saa 04:12
Yasuwe :

Umwuka wongeye kuba mubi muri Big Brother Africa ya 9 aho bamwe mu bahatanira iri rushanwa batangiye kwiheba nyuma y’uko Luis uhagarariye Namibia yashatse gutoroka inzu babanamo uko ari 21 ku mpamvu zitaramenyakana.
Mu ijoro ryo kuwa Gatatu Luis wa Namibia yaraye azinze ibye byose anarara hanze ashaka kwereka Biggie(Big Brother) ko ashaka gutaha adasezerewe. Bagenzi be bateraniye hamwe basubiza amaso inyuma bareba kuri zimwe mu mbogamizi bahura na zo n’ibibazo bya buri wese bashakira umuti (…)

Umwuka wongeye kuba mubi muri Big Brother Africa ya 9 aho bamwe mu bahatanira iri rushanwa batangiye kwiheba nyuma y’uko Luis uhagarariye Namibia yashatse gutoroka inzu babanamo uko ari 21 ku mpamvu zitaramenyakana.

Mu ijoro ryo kuwa Gatatu Luis wa Namibia yaraye azinze ibye byose anarara hanze ashaka kwereka Biggie(Big Brother) ko ashaka gutaha adasezerewe. Bagenzi be bateraniye hamwe basubiza amaso inyuma bareba kuri zimwe mu mbogamizi bahura na zo n’ibibazo bya buri wese bashakira umuti icyaba cyateye Luis gushaka gutoroka.

Bagenzi ba Luis bababajwe no gusanga yaraye hanze ashaka uburyo yatoroka irushanwa

Nyuma yo kumenya ko mugenzi wabo yaraye hanze ku bwo kurambirwa irushanwa agashaka kuryivanamo , Rosa(Zambia ), Macky2(Zambia), Kacey Moore( Ghana), Melvin Alusa(Kenya) na Mr. 265( Malawi) bahuriye hamwe baganira ku bibazo bahura nabyo buri wese agaragaza imbogamizi afite ndetse baza gusanga benshi muri bo nta mutuzo bafite kubera uburyo bamwe basezererwa bitunguranye ndetse by’umwihariko mu byumweru bibiri bishize hakaba hamaze gusezererwa abakobwa batanu.

Luis waraye hanze yeretse bagenzi be ko atagishaka kuba mu irushanwa ndetse ni we wabyutse avuza inzogera isanzwe ibakangura, batunguwe no kumusanga hanze aryamanye n’ibikapu bye.

JJ(Zimbabwe ) na Idris(Tanzania ) bagerageje kumuguyaguya bamubwira ko adakwiye gutaha urugendo rwe mu irushanwa rutararangira, yababereye ibamba gusa bamujyanye mu cyumba bafatiramo amafunguro bamuha ibya mugitondo ararya . Luis yemeye gukomeza irushanwa ariko nta byishimo na bike agaragaza.

Nubwo benshi bihebye ndetse bamwe bakaba batangiye gufata imyanzuro yo kwisezerera mu irushanwa, Alusa uhagarariye Kenya yasabye bagenzi be kurushaho kunga ubumwe birinda ko hagira undi muri bo ugira umutima nk’uwa Luis akarara hanze cyangwa agashaka gutaha irushanwa ritarangiye.

Bamwe mu bafite ibyago byo kuzasezererwa mu mpera z’iki cyumweru harimo JJ, Permithias , Macky2, Ellah, Alusa na Laveda.

Luis ni we wagaragajwe bwa mbere kuri Televiziyo asomana n’umukobwa witwa Mira(Mozambique) waje gusezererwa rugikubita.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages