00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Big Brother: Uwashatse gukubita Umunyarwanda yahembewe gukundwa na benshi muri Africa

Yanditswe na

Kalinda Brendah

Kuya 21 October 2014 saa 10:41
Yasuwe :

Tayo uhagarariye Nigeria muri Big Brother Africa iri kuba ku nshuro ya cyenda, ni we watowe na benshi nk’umwe mu bahatana ukunzwe kurusha abandi.
Uyu musore wari umaze iminsi afatana mu mashati na bagenzi be ndetse abandi agashaka kubahohotera mu buryo butandukanye, muri iki cyumweru ni we watowe n’umubare munini w’Abanyafurika bakurikirana iri rushanwa nk’umwe mu bari muri BBA bakunzwe kurusha abandi.
Ni muri gahunda nshya yashyizweho yitwa Star Meter aho abakurikirana Big Brother (…)

Tayo uhagarariye Nigeria muri Big Brother Africa iri kuba ku nshuro ya cyenda, ni we watowe na benshi nk’umwe mu bahatana ukunzwe kurusha abandi.

Uyu musore wari umaze iminsi afatana mu mashati na bagenzi be ndetse abandi agashaka kubahohotera mu buryo butandukanye, muri iki cyumweru ni we watowe n’umubare munini w’Abanyafurika bakurikirana iri rushanwa nk’umwe mu bari muri BBA bakunzwe kurusha abandi.

Ni muri gahunda nshya yashyizweho yitwa Star Meter aho abakurikirana Big Brother Africa bitorera ukunzwe kurusha abandi. Muri iki cyumweru cya gatatu kuva Big Brother yatangira, Tayo ni we ukunzwe kurusha abandi ndetse kuri uyu wa Mbere yabiherewe igihembo.

Tayo yahembewe kuba umwe mu bahatanira BBA ukunzwe kurusha abandi muri Afurika

Biggie(Big Brother) amaze gutangariza Tayo ko ari watowe na benshi muri Africa yahise ajya gusangiza iyi nkuru nziza bagenzi be 20 basigaranye mu irushanwa. Yabanje kubasobanurira ko atewe ishema no kuba umwuka mubi wari umaze iminsi hagati ye na bo washize ndetse na Afurika ikaba itangiye kubibona mu buryo bwiza ari nayo mpamvu bamutoye nk’ukunzwe kurusha abandi.

Bamwe babyishimiye ndetse bamukomera mu mashya ku bw’iyi ntambwe gusa bagenzi be barimo JJ(uhagarariye Zimbabwe) na Alusa wo muri Kenya ari na bo aherutse kurwana na bo ntibyabashimishije na gato. M’am Bea na we byamubabaje aho kwishimira igihembo Tayo yahawe ndetse abigaragariza mu magambo yavuganye na bagenzi be.

Nkusi Arthur na Tayo

Mu bo uyu musore yarwanye na bo harimo Umunyarwanda Nkusi Arthur, Alusa(uhagarariye Kenya) na JJ(uhagarariye Zimbabwe). Nyuma yo kubona amakosa yari amaze iminsi akora, mu cyumweru gishize nibwo yasabye imbabazi Afurika na bagenzi be.

Kugeza ubu abahagarariye u Rwanda, Nkusi Arthur na Frankie Joe, bahagaze neza muri iki cyumweru. Nta n’umwe muri bo ufite ikibazo cyo kuba yasezererwa gusa bakeneye gukomeza gutorwa kugira ngo baze mu myanya y’imbere ari nabyo bigenderwaho mu gihitamo abitwaye neza.

Abanyarwanda bose barashishikarizwa gutora binyuze kuri internet na SMS. Kuri internet bikorerwa ku rubuga rwa DSTV HANO. Kugira ngo uhe amahirwe abahagarariye u Rwanda ukoresha uburyo butandukanye bwo gutora ari bwo SMS,internet,Wechat.

Gutora ukoresheje Wechat ni ubuntu ndetse ukemerwa gutora inshuro 100 mu Cyumweru naho kuri SMS ujya ahandikirwa ubutumwa muri telefone yawe ukandika ijambo “vote” ugakurikizaho izina ry’uwo ushaka gutora ubundi ukohereza kuri 1616 kuri sosiyete iyo ariyo yose yaba Tigo, MTN na Airtel.

Gutora ukoresheje ubutumwa bugufi ni amafaranga 50 kuri sosiyete zose ndetse by’umwihariko gutora binyuze kuri Internet ubasha gutanaga amahirwe inshuro ijana zose ku munsi.

Imwe mu mirwano Tayo yahanganyemo na bagenzi be


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages