Nyuma y’amasaha 24 Denise Garrido yambitswe ikamba rya "Miss Universe Canada 2013" ,ni ukuvuga nyampinga ugomba guhagararira igihigu cya Canada mu marushanwa ya Nyampinga w’isi, hahise hatangazwa ko hari habaye ukwibeshya kwa mudasobwa mu gutorwa kwe.
The Télégraph ivuga ko Denise Garrido yahise yamburwa iri kamba n’ibijyana naryo byose, rihabwa Nyampinga w’ukuri ari we Riza Santos.
Nk’uko byakomeje bitagaragazwa, Garrido yagombaga kuba igisonga cya gatatu, Nyampinga akaba Riza Santos.
N’akababaro kenshi yagize icyo atangaza, agira ati: “Ndumva nakozweho cyane, numvaga nageze ku nzozi zanjye, none ndumva nkomerekejwe umutima, ndatunguwe cyane!”
Denise Garrido wari Nyampinga muri iki Gihugu, yari yasohotse ku rutonde rw’uko banyampinga barushanijwe ari uwa kane ku rutonde, ariko kubera kouru rutonde rwashyizwe nabi muri mudasobwa byaje gutuma aba Nyampinga uhiga abandi.
Biteganijwe ko Nyampinga w’ukuri Riza Santos azambikwa ikamba rye kuri uyu wa 1 Kamena 2013.



















TANGA IGITEKEREZO