Ubwo yahamagarwaga ngo ahabwe igihembo muri Billboard Music Awards 2013, Justin Bieber yahawe urw’amenyo n’abafana bamuvugiriza induru [boo] byo kumwereka ko batamwishimiye.
Ibi birori byabereye i Las Vegas kuri iki Cyumweru tariki ya 19 Gicurasi 2013.
Justin Bieber w’imyaka 19, muri iki gitaramo ntiyigeze yicara iruhande rwa Selena Gomez n’ubwo nyuma yacyo hagaragajwe ifoto amusoma.
Justin bieber yahawe ibihembo bitatu birimo icy’umuhanzi witwaye neza w’umugabo (Top Male Artist Award).
Mu bushakashatsi buherutse gukorwa, uyu musore yaje ku rutonde rw’abahanzi bangwa cyane muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.



















TANGA IGITEKEREZO