Ku mazina ye, Nesta Robert "Bob" Marley ni umucuranzi n’umwanditsi w’indirimbo zo mu njyana ya ‘ska’, ‘rocksteady’ na ‘reggae’ ukomoka mu gihugu cya Jamaica, wavukiye mu gace ka Nine Mile mu mujyi Saint Ann Parish muri Jamaica tariki 6 Gashyantare 1945, aza gupfira i Miami muri Leta zunze ubumwe za Amerika ku itariki ya 11 Gicurasi 1981 azize indwara ya Kanseri.
Bob Marley yavutse ku munyajamaikakazi ukomoka muri Afurika witwa ‘Cedella Marley Booker’ wamubyaranye ku myaka 18 n’umuzungu witwa ‘Norval Sinclair Marley’ ukomoka i Sussex mu Bwongereza, gusa ntibabashije kubana kuko se yahoraga mu ngendo ndetse aza no gupfa ubwo Bob yari afite imyaka 10 gusa.
Bob Marley azwi cyane nk’umuntu wamenyekanishije umuziki wa Jamaica ndetse akanamamaza amatwara ya Rasatafari akogera ku isi yose binyuriye mu muziki wa Reggae wakunzwe n’abantu cyane, kubera ubutumwa buyinyuzwamo bwo kwamamaza ubwigenge n’uburenganzira bwa muntu no guharanira amahoro, urukundo no kubana hagati y’abantu. Abantu bo mu bihe bitandukanye bakaba bamufata nk’umuvugizi w’abatagira kivurira.
Amaze kuba ingimbi, Bob Marley yavuye mu buzima bw’icyaro butari bumworoheye, ajya gushakisha ubuzima mu mujyi wa ‘Trenchtown’ muri ‘Kingston’, umurwa mukuru wa Jamaica. Ahageze yahamenyaniye na Neville ‘Bunny Wailer’ Livingston hamwe na Winston ‘Peter Tosh’ Hubert McIntosh batangira gufatanya guhimba indirimbo no kuziririmba. Mu 1962, ni bwo Bob Marley yasohoye indirimbo ye ya mbere yise ‘Judge not’ ku myaka 17 y’amavuko, gusa indirimbo ze ntizakundwa cyane ariko ntibyamuca intege, akomeza gushyira ingufu ze mu buhanzi.
Mu 1963, afatanyije na ‘Junior Braithwaithe’, ‘Peter Tosh’ na ‘Bunny Wailer’ bakoze itsinda bise ‘Wailers’ bisobanura ‘Ababibyi’, baza no gukorana amasezerano n’inzu itunganya umuziki yitwa ‘Studio One’ mu 1964, bityo babasha koroherezwa gusohora ibihangano byabo.
Bob Marley yamenyekanye mu ndirimbo nyinshi nka "I Shot the Sheriff", "No Woman, No Cry", "Could You Be Loved", "Duppy Conqueror", "Stir It Up", "Get Up Stand Up", "Jamming", "Redemption Song", "One Love", "Three Little Birds","Buffalo Soldier" ,"Iron Lion Zion", n’izindi nyinshi, kandi ni we muhanzi w’umugabo ukora injyana ya Reggae uzwiho kuba yaragurishije kopi nyinshi, zirenga miliyoni 25 z’ibihangano bye kurusha abandi.
Bob Marley yaje kwerekeza muri Leta zunze ubumwe za Amerika gushaka nyina wari na we waramaze gushaka undi mugabo w’umunyajamayika witwa Booker. Ahageze ashaka akazi ko gukora muri hoteli yitwa ‘Dupont’ no mu ruganda rukora ibijyanye n’amamodoka rwa ‘Crysler’, ariko ntibyamubuza kubibangikanya no kujya yandika indirimbo, aho yagorwaga no kubura uko acuruza ibihangano bye bitewe n’uko nta mujyanama cyangwa umuterankunga yari bwabone, ariko album ye ‘No woman no cry ‘ yaje kumumenyekasha iranagurwa kurusha izindi.
Yagiye ahura n’abagizi ba nabi batandukanye, dore ko tariki ya 3 Ukuboza mu 1976, Bob Marley yarusimbutse, ubwo abantu 6 bitwaje intwaro bamutegaga bakamumishaho amasasu, akamufata ku kuboko, irindi mu gituza, irindi mu itako, ndetse irindi rigakomeretsa umugore we Rita mu mutwe ariko ntiryamuhitana ubwo yari iwe i Kingston’, amasaha make mbere yigitaramo yari ahafite, hanyuma umujyanama we ‘Don Taylor, na we aza kuraswa amasasu 6 aramukomeretsa, haza kumenyeka umwe muri abo bagizi ba nabi witwa ‘Jim Brown’.
Bob Marley yaje kugwa i Miami tariki ya 11 Gicurasi 1981 azize Kanseri, ashyingurwa iwabo ku ivuko tari ya 21 Gicurasi uwo mwaka.
Mu buzima busanzwe, Bob Marley yashyingiranywe na Ritha Anderson mu 1966, akaba azwiho kuba ari mu bantu babyaye abana benshi cyane, gusa abazwi banemerwa ni 11, harimo 4 yabyaranye n’umugore we w’isezerano ‘Rita Marley’, 1 yamusanganye akamwakira nk’uwe, n’abandi yabyaye ku bagore batandukanye:
1. Sharon Marley wavutse tariki ya 23 Ugushyibgo 1964, kuri Rita batarabana,
2. Cedella Marley wavutse tariki ya 23 Kanama 1967, ku mugore witwa Rita,
3. David ‘Ziggy’ Marley wavutse tariki ya 17 Ukwakira 1968, kuri Rita,
4. Stephen Marley wavutse tariki ya 20 Mata 1972, ku mugore witwa Rita,
5. Robert ‘Robbie’ Marley wavutse tariki ya 16 Gicurasi 1972, ku mugore witwa Pat Williams,
6. Rohan Marley wavutse tariki ya 19 Gicurasi 1972, ku mugore witwa Janet Hunt,
7. Karen Marley wavutse mu 1973, ku mugore witwa Janet Bowen,
8. Stephanie Marley wavutse tariki ya 17 Kanama 1974 umukobwa Ritha yabyaranye n’undi mugabo witwa Ital ariko Bob akamwakira nk’umwana we,
9. Julian Marley wavutse tariki ya 4 kamena 1975, ku mugore witwa Lucy Pounder ;
10. Ky-Mani Marley wavutse tariki ya 26 Gashyantare 1976, amubyarana na Anita Belnavis ;
11. Damian Junior Gong Marley wavutse tariki 21 Nyakanga 1978, ku mugore witwa Cindy Breakspeare.
Hari kandi n’uwitwa ‘Makeda Marley’ wavutse tariki ya 30 Gicurasi 1981, nyuma y’uko Bob Marley atabaruka, amubyara k’uwitwa Yvette Crichton, ariko ntabwo bamwemera nk’umwana we koko. Hakaba n’undi wagafashwe nk’imfura ye witwa ‘Imani Carole’, wavutse ku ya 22 gicurasi 1963 amubyaranye n’uwitwa Cheryl Muray, ariko Bob ntiyigeze amwemera na gato.
Bamwe mu bana be babaye abahanzi nka we harimo ‘Ky-Mani Marley’, ‘Damian Marley’, ‘Ziggy Marley’, ‘Julian Marley’, na ho uwitwa ‘Rohan Marley’ we aba umukinnyi w’umupira w’amaguru wabigize umwuga muri Amerika.
Reba indirimbo ye ’Stir it up’ hano:



















TANGA IGITEKEREZO