NTV Uganda yatangaje ko Bobi Wine yafashwe n’inzego z’umutekano ubwo yari agiye kwiyamamariza mu gace ka Kansangati . Uyu muhanzi ushaka kuba umudepite yafashwe ku munsi wa nyuma usoza ibikorwa byo kwiyamamaza, ubu afungiwe kuri station ya polisi ya Kasangati.
Intandaro yo gufungwa kwe ntiratangazwa mu buryo bweruye gusa amakuru acaracara ku mbuga nkoranyambaga avuga ko yabanje kwangirwa na Polisi imubuza kwiyamamariza muri Kansangati we ashaka kubikora ku ngufu bityo birangira afunzwe.
Samuel Walter Lubega ushinzwe guhuza ibikorwa mu rugendo rwo kwiyamamaza kwa Bobi Wine, yatangaje ko kuva uyu muhanzi yafungwa ataramugeraho ndetse ngo polisi yanze ko babonana.
Bobi Wine ukunze kwiyita The Ghetto President ni inshuti magara ya Dr. Kizza Besigye utavuga rumwe na Perezida Yoweli Kaguta Museveni. Uyu mugabo yakunze no kurwanya imikorere y’ubutegetsi bwa Uganda akagaragaza ko afite inyota yo kwinjira muri politiki ngo agire ibyo ahindura.
Bobi Wine ni umukandida wigenga, ahatanye n’abandi batandatu baturuka mu mashyaka arimo NRM, FDC na DP. Mu bo ahanganye na bo harimo Apollo Kantinti wo muri FDC ndetse na Sitenda Sebalu wa NRM.
Ibikorwa byo kwiyamamaza kuri aba bose bigomba gusozwa kuri uyu 27 Kamena 2017. Amatora nyir’izina azaba ku itariki 29 Kamena 2017 ndetse Komisiyo y’Amatora ihite itangaza ibyavuye mu ibarura ry’amajwi kuri uwo munsi.



















TANGA IGITEKEREZO