00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bobi Wine yagiriye ibihe bidasanzwe muri Jamaica

Yanditswe na

Hamenya Jonh Robert

Kuya 8 August 2013 saa 12:07
Yasuwe :

Mu rugendo yagiriye mu gihugu cya Jamaica, umuhanzi w’Umugande “Bob Wine’’ wamenyekanye cyane mu ndirimbo Kiwani hano mu Rwanda yagaragaje ko yagiriyeyo ibihe byiza.
Urubuga UgandaStar rwatangaje ko Bobi Wine yagiye muri iki gihugu ajyanyw no gutembera agahura nabahanzi baho bamamaye iwabo nk’uwo bita’’ Mr G’’ banakoranye indirimbo ye shya yitwa “Clean and out”.
Biteganywa yuko Bob Wine azagaruka ku ivuko ari uko iyo ndirimbo nshya ikorewe amashusho mu riki gihugu cya Jamayika mu kirwa (…)

Mu rugendo yagiriye mu gihugu cya Jamaica, umuhanzi w’Umugande “Bob Wine’’ wamenyekanye cyane mu ndirimbo Kiwani hano mu Rwanda yagaragaje ko yagiriyeyo ibihe byiza.

Urubuga UgandaStar rwatangaje ko Bobi Wine yagiye muri iki gihugu ajyanyw no gutembera agahura nabahanzi baho bamamaye iwabo nk’uwo bita’’ Mr G’’ banakoranye indirimbo ye shya yitwa “Clean and out”.

Biteganywa yuko Bob Wine azagaruka ku ivuko ari uko iyo ndirimbo nshya ikorewe amashusho mu riki gihugu cya Jamayika mu kirwa cyo munyanja ya’’ Karayibe’’.

Byitezwe ko ayo mashusho y’iyo ndirimbo bazayafatira muri iki kirwa giteye amabengeza kandi kinogeye amaso azaba ari meza kandi afite umwihariko usanzwe ugaragara mu mashusho y’indirimbo z’abahanzi bo muri Jamaica.

Bobi Wine wamamaye guhera mu mwaka wa 2001 yatangiye gukundwa ku bw’indirimbo “Sunda Paka Wasi”, “Tata Wabana’”, ‘’Kiwani’’, ’’Kamoca’’n’izindi nyinshi zatumye yamamara cyane mu nzu z’utubyiniriro hano mu Rwanda, mu Burunndi, muri Kenya, muri Tanzaniya no u bindi bihugu bya Afurika.

Bobi yabwiye abakunzi be bose b’Abanyafurika ko bakwiye guharaniraishema rya Afurika, abaha gufatira urugero ku muhanzi ‘’Lucky Philipe Dube’’.

Bobi Wine yishimiye guhura n'abahanzi bo muri Jamaica
Bobi Wine ku kibumbano cya Bobi Wine

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages