00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bobi Wine yahawe akato mu Bwongereza azira kurwanya abatinganyi

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 31 July 2014 saa 01:09
Yasuwe :

Bobi Wine yamaganiwe kure n’Abongereza n’ibitaramo yari ahafite birahagarikwa kubera uburyo arwanya abatinganyi haba mu ndirimbo ze no mu magambo avuga mu buzima bwe bwa buri munsi.
Amakuru dukesha ikinyamakuru Xclusive cyandikirwa muri Uganda, avuga ko kubera uburyo Bobi Wine yamaganira kure abatinganyi ndetse agashishikariza Abanya-Uganda bose kwanga urunuka umuntu urangwaho n’iyi mico, ibitaramo yagombaga kuzakorera ahitwa Troxy Theatre mu mujyi wa London no muri Drum Theatre i (…)

Bobi Wine yamaganiwe kure n’Abongereza n’ibitaramo yari ahafite birahagarikwa kubera uburyo arwanya abatinganyi haba mu ndirimbo ze no mu magambo avuga mu buzima bwe bwa buri munsi.

Amakuru dukesha ikinyamakuru Xclusive cyandikirwa muri Uganda, avuga ko kubera uburyo Bobi Wine yamaganira kure abatinganyi ndetse agashishikariza Abanya-Uganda bose kwanga urunuka umuntu urangwaho n’iyi mico, ibitaramo yagombaga kuzakorera ahitwa Troxy Theatre mu mujyi wa London no muri Drum Theatre i Birmingham byahawe akato.

Abayobozi b’izi nzu z’imyidagaduro Bobi Wine yagombaga kuzataramiramo muri Kanama, bemeje aya makuru ndetse bavuga ko badashobora kwemera gukorana n’umuntu ufite ibitekerezo by’ivangura no kwamagana ubutinganyi.

Charles Drum, Umuyobozi mukuru wa Drum Theatre yavuze ko yamaze kwerurira abateguraga ibi bitaramo ko Robert Kyagulanyi(Bobi Wine) atemerewe gukandagiza ikirenge muri aka gace kabo ku bwo kwamagana abaryamana bahuje ibitsina kandi ari uburenganzira bwabo.

Amagambo y'indirimbo za Bobi Wine yamagana ubutinganyi nayo ari mu byamuhesheje akato

Amaze kumenyeshwa ko mu Bwongereza bamuhaye akato, Bobi Wine yagiye kuri paji ye ya Facebook , yandika agaragaza ko adashobora gutatira umuco wa Afurika. Uyu muhanzi yemeje ko azakomeza gufatanya n’ubuyobozi bw’igihugu cye bwasinye itegeko rihana abatinganyi.

Mu magambo aharekejwe n’ifoto ye ari kumwe na Perezida Museveni yagize ati, “Ntabwo nshobora guhohotera umuntu uwo ari we wese nshingiye ku byiyumviro bye ku by’imibonano mpuzabitsina. Icyo mvuga ni uko NTEMERANYA nabo. Ibi ni ibitekerezo byanjye kandi 99% by’abaturage ba Uganda/Afurika , bashingiye ku muco wacu, idini n’itegeko nshinga nabo barabyamagana”


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages