Robert Ssentamu Kyagulanyi [Bobi Wine] ukunze no kwiyita Ghetto President yatorewe kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko ku itariki ya 30 Kamena 2017, byemezwa na Komisiyo y’Amatora muri Uganda ko yatsinze abo bari bahataniye ku bwiganze bw’amajwi 77%.
Nyuma y’iminsi mike atowe, Bobi Wine yahise atangaza ko ashaka kuziyamamariza kuba Umukuru w’Igihugu cya Uganda ndetse yizeza umugore we Barbie ko azamugira umwicaza mu ntebe y’umugore wa Perezida wa Uganda, ati “…ngusezeranyije ko nzakugira umugore w’Umukuru w’Igihugu muri Uganda."
Mu mpera z’icyumweru gishize, Bobi Wine yaganiriye n’urubyiruko amagana mu Mujyi wa Mbale ahitwa Hi5 Club Gardens ari naho yavugiye ko “igihe kigeze cyo kubohora Uganda”.
Daily Monitor yatangaje ko mu byo Bobi Wine yavugiye mu Mujyi wa Mbale ngo yemeje ‘Perezida Yoweri Museveni ashaje cyane ku buryo atagifite ubushobozi bwo kuyobora Uganda’, bityo asaba urubyiruko guhaguruka bagashaka uko bazamuvanaho.
Yagize ati “Perezida Museveni arashaje cyane ku buryo atabashije kuyobora igihugu. Igihe ni iki ngo dukore impinduka kandi urubyiruko ni rwo rwinshi. Amahitamo ni ayacu mu kugena ahazaza.”
Perezida Yoweri Museveni amaze igihe kinini ku butegetsi, yatangiye kuyobora Uganda mu 1986, uyu mwaka nurangira azaba yujuje imyaka 73 y’amavuko ndetse yari aherutse kwizihiza imyaka 70 ishize abatijwe.
Abanyapolitiki bakomeye muri Uganda batangiye kwandika bagaragaza ko bifuza ko ingingo ya 102(b) mu Itegeko Nshinga yahinduka bigaha amahirwe Museveni yo kuziyamamaza mu 2021 kandi azaba arengeje imyaka 75 y’amavuko nk’uko byagenwaga n’itegeko.
Kyagulanyi [Bobi] ari mu bamaganiye kure ubu busabe ndetse by’umwihariko mu byo yavugiye mu Mujyi wa Mbale yongeye kwibutsa urubyiruko ko ‘Museveni atagite ijambo mu gihugu cyabo ko bakwiye kumushakira umusimbura mu maguru mashya’.
Mu Mujyi wa Mbale, Bobi Wine yakiriwe nk’umwami, abamotari n’abanyonzi bari bashagaye imodoka ye banamuherekeza mu ndirimbo zagiraga ziti “umucunguzi wacu, perezida wacu, ijwi ryacu.”

Uganda ifite umubare munini w’urubyiruko ndetse kugeza ubu ibarura ryagaragaje ko 77 ku ijana by’abaturage ari urubyiruko ruri munsi y’imyaka 30. Iri barura kandi rigaragaza ko urubyiruko rungana na 7,310,386 , aba ni abafite hagati y’imyaka 15–24 ari nabo bashyigikiye cyane Bobi Wine.
Bobi Wine watangiye kugaragaza amashagaga yo kuzahatanira kuba Perezida wa Uganda yavuze ko yinjiye mu Nteko Ishinga Amategeko ashaka kuba ‘ijwi ry’urubyiruko n’abakene batagira kivugira’.






Ibitekerezo 0