Nyuma y’iminsi mike Bebe Cool atangaje ko ahaye akato Abanyasudani y’Epfo bose mu bitaramo bye kubera iyi Leta yirukanye ku kazi abanyamahanga bose, mugenzi we Bobi Wine yamutegetse gusaba imbabazi aba baturage.
Abinyujije ku rubuga rwa Facebook, Bobi Wine yibukije Bebe Cool ko ibyo Leta zipfa bitagakwiye kugira ingaruka ku baturage dore ko nta ruhare baba barabigizemo.
Bobi Wine ati “OK, reka ngaragaze akababaro kanjye. Guverinoma z’ibihugu bitandukanye ni kenshi zitumvikana , hari n’izirwana ariko ntabwo bibuza abaturage gukomeza gukorana”
Akomeza agira ati “Reka nkwibutse mukuru wanjye ko na Guverinoma y’u Rwanda na Uganda zigeze kutumvikana zirwanira i Kisangani, Uganda na Kenya zigeze gushwana kubera ikirwa cya Migingo….Ariko ntabwo ubuhahirane n’ubufatanye bw’ibihugu bwigeze buhagarikwa, abaturage b’ibi bihugu barakomeza bakabana nk’abavandimwe”
Uyu muhanzi wiyita Ghetto President yibukije Bebe Cool ko mu 1970 Idi Amin yirukanye Abahinde bose muri Uganda ariko ntibyabujije abaturage b’ibihugu byombi gukomeza gukorana. Yamuhaye ingero nyinshi z’ubwumvikane buke hagati y’ibihugu ariko butabujije abaturage gukomeza gukorana bityo amusaba guca bugufi agasaba imbabazi Abanyasudani y’Epfo bitarenze icyumweru.
Bobi Wine ati “Hari byinshi nakoranye n’Abanyasudani y’Epfo kandi ni abaturage beza. Rero Bebe Cool, ngusabye guca bugufi ugasaba imbabazi abaturage ba Sudani y’Epfo. Bizagufasha mu kwirinda kwiyongerera abanzi, bizadufasha kubaka ubumwe hagati y’abaturage ba Uganda na Sudani.Icyitonderwa: Iri tegeko usabwe kuryubahiriza bitarenze iminsi irindwi gusa”
Bebe Cool yahaye akato Abanyasudani y’Epfo mu bitaramo bye nyuma y’uko Leta ya Sudani y’Epfo yategetse ibigo byigenga n’imiryango itegamiye kuri Leta kwirukana ku mirimo abanyamahanga bose harimo n’Abanya-Uganda.
Kuwa Gatatu tariki ya 17 Nzeri, nibwo Leta ya Sudani y’Epfo yatangaje ku mugaragaro ko abakozi bose b’abanyamahanga bagomba kwirukanwa ku mirimo bitarenze ku itariki ya 15 Ukwakira 2014.
Bebe Cool akimara kumva uyu mwanzuro, na we yahise avuga ko nta muntu ukomoka muri iki gihugu uzongera kwemererwa kwinjira mu bitaramo bye ndetse bikazatangira gushyirwa mu bikorwa mu buryo budasubirwaho ku itariki ya 15 Ukwakira.



















TANGA IGITEKEREZO