Bobi Wine yatowe kuwa 30 Kanama 2017, yari umukandida wigenga, yari ahatanye n’abandi batandatu baturuka mu mashyaka arimo NRM, FDC na DP. Mu bo ahanganye na bo harimo Apollo Kantinti wo muri FDC ndetse na Sitenda Sebalu wa NRM wari ushyigikiwe na Perezida Museveni.
Nyuma y’iminsi mike arahiriye kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko, Bobi Wine yatangiye imirimo ndetse yanatangiye gutumirwa mu mihango n’ibirori bikomeye mu gace ka Kyadondo East nk’umutegetsi uhagarariye abaturage bo muri aka gace.
Ku wa Gatandatu tariki ya 22 Nyakanga 2017, Bobi Wine yahuye n’akaga gakomeye ubwo yari yitabiriye ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 106 ishuri rya Gayaza Junior School rimaze rishinzwe.
New Vision yari yatangaje ko uyu muhanzi yanze gukata umutsima afatanyije na Katikiro w’ubwami bwa Buganda[afatwa nka Minisitiri w’Intebe] Charles Peter Mayiga wari umushyitsi mukuru ndetse hari n’amakuru yavugaga ko ‘Bobi Wine yivumbuye yanga kuvuga ijambo’. Uyu muhanzi yabyamaganiye kure ahubwo avuga ko yasuzuguriwe muri ibi birori ndetse ngo hari hatanzwe itegeko ko atagomba guhabwa umwanya wo kuvuga ijambo.
Yanditse kuri Facebook ati “…Nari natumiwe nka Depite uhagarariye agace mu birori by’isabukuru y’imyaka 106 Gayaza Junior School imaze ibayeho. Muri ibyo birori Katikiro wa Buganda Charles Peter Mayiga yari umushyitsi mukuru.”
“Icyo mwagakwiye kuba muvuga ni ugucukumbura impamvu yihishe inyuma yo kuba nimwe amahirwe yo kuvuga mu muhango ukomeye rwagati muri Kyadondo East! Nahageze saa yine za mugitondo kugeza saa cyenda(amasaha atanu), hari abantu bashinzwe kureba abashyitsi baje n’abandi bohereje ababahagarariye kugira ngo bavuge mu mwanya wabo.”
Yongeyeho ati “Mpise njya ku ngingo, depite uhagarariye agace ni we wakagombye kuba yarahaye ikaze umushyitsi mukuru ariko byarahindutse uwari uhagarariye ubutegetsi bw’igihugu ni we wakoze ako kazi.”
Yavuze ko yabonye akomeje kwimwa umwanya wo kuvuga yohereza umunyamabanga we ngo ajye kubaza abateguye umuhango icyabaye ariko biba iby’ubusa.
Ati “Unyunganira yagerageje kuvugana n’uwari uyoboye ibirori ashaka kumenya niba ari ukwibeshya kwabayeho, bamubwiye ko bahawe itegeko rikomeye ko ‘ntemerewe kuvuga(hano mwacukumbura mukamenya icyo nazize). Nyuma umwe mu nshuti zanjye wari mu bateguye ibirori yanyiseguyeho ambwira ko ‘batanyemerera ko mvuga kuko batari bizeye neza ibyo nashoboraga kuvuga.”

Bobi Wine yavuze ko yarindiriye ijambo ry’umushyitsi mukuru hanyuma rimaze kurangira ahita yatsa imodoka aragenda kuko ngo yari afite izindi gahunda nyinshi kuri uwo munsi.
Kuri uwo munsi yari yatumiwe ahantu hane muri Gayaza Junior School, Kinaawa Secondary School, kwitabira irushanwa ry’amagare ryahuje ingimbi muri Nangabo ndetse yanitabiriye umukino wahuje Uganda cranes na Sudani y’Epfo kuri Lugogo KCCA.





Ibitekerezo 0