00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Brad Pitt na Angelina Jolie baba barakoze ubukwe mu ibanga

Yanditswe na

Elisée Mpirwa

Kuya 2 October 2013 saa 12:53
Yasuwe :

Impeta y’abashyingiwe Angelina Jolie yambaye, atari asanzwe ayambara, irakomeza kugarukwaho cyane mu itangazamakuru kuko ubukwe bw’ibi byamamarebwari butegerejwe na benshi.
Ubu bikaba biri guhwihwiswa ko Angelina Jolie na Brad Pitt baba bahisemo kubukora mu ibanga.
Angelina Jolie usanzwe ufite impeta ebyiri yahawe n’umukunzi we Brad Pitt, imwe akaba ari impeta ya diyama yaguze amadolari 250,000 (ni ukuvuga miliyoni zirenga 162 z’Amanyarwanda) yamwambitse muri Mata 2012 amusaba ko (…)

Impeta y’abashyingiwe Angelina Jolie yambaye, atari asanzwe ayambara, irakomeza kugarukwaho cyane mu itangazamakuru kuko ubukwe bw’ibi byamamarebwari butegerejwe na benshi.

Angelina Jolie na Brad Pitt

Ubu bikaba biri guhwihwiswa ko Angelina Jolie na Brad Pitt baba bahisemo kubukora mu ibanga.

Angelina Jolie usanzwe ufite impeta ebyiri yahawe n’umukunzi we Brad Pitt, imwe akaba ari impeta ya diyama yaguze amadolari 250,000 (ni ukuvuga miliyoni zirenga 162 z’Amanyarwanda) yamwambitse muri Mata 2012 amusaba ko yamubera umufasha naho indi akaba ari iyahoze ari iya nyirakuru wa Brad, Angelina Jolie yayambaye muri Mata uyu mwaka nk’ikimenyetso kivuga ko “ubukwe buri hafi yo kuba”.

Icyateye urujijo cyane ni indi mpeta nshya yagaragaye ku rutoki rw’uyu mukinnyi, impeta itarigeze imubonekaho mbere y’iki cyumweru taliki ya 29 Nzeri; aho yafotowe yigiriye guhaha mu iduka mu gihugu cya Australie.

Dore ifoto Jolie aheruka gufotorwa yambaye impeta y'abashyingiwe

Hari abavuga ko ari impeta isanzwe Brad Pitt yihereye umukunzi we dore ko baherutse kugaragara muri ahagurirwa imirimbo (bijouterie), ariko nanone hakibazwa impamvu Angelina Jolie yahisemo kuyambara ku rutoki rumenyerewe kwambikwaho impeta z’abashakanye.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages