00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuhanzi Farious yasubiye mu Burundi mu bitaramo bisoza irushanwa rya Primusic

Yanditswe na
Kuya 23 August 2013 saa 06:36
Yasuwe :

Hari haravuzwe amagambo menshi ko umuhanzi Farious, ukunzwe mu gihugu cy’u Burundi, yaba atazagaruka muri iki gihugu kuko ngo yaba yari agiye kwibera mu Bufaransa, none kuri uyu wa Kane yasubiyeyo mu bitaramo bikomeye bisoza irushanwa rya Primus.
Uyu Mugani Desire uzwi ku mazina ya Amiral Fizzo cyangwa se Big Fizzo, wari umaze igihe akora ibitaramo muri Afurika y’Epfo no hirya no hino mu bihugu byo ku mugabane w’u Burayi, yari amaze igihe kinini atumirwamu bitaramo bikomeye i Burundi, (…)

Hari haravuzwe amagambo menshi ko umuhanzi Farious, ukunzwe mu gihugu cy’u Burundi, yaba atazagaruka muri iki gihugu kuko ngo yaba yari agiye kwibera mu Bufaransa, none kuri uyu wa Kane yasubiyeyo mu bitaramo bikomeye bisoza irushanwa rya Primus.

Uyu Mugani Desire uzwi ku mazina ya Amiral Fizzo cyangwa se Big Fizzo, wari umaze igihe akora ibitaramo muri Afurika y’Epfo no hirya no hino mu bihugu byo ku mugabane w’u Burayi, yari amaze igihe kinini atumirwamu bitaramo bikomeye i Burundi, ariko ntabigaragaremo.

Indirimbo Baza Fizzo yakoranye na Tom Close:

Big Fizzo akigera ku kibuga cy'indege avuye mu Burayi

Aganira n’itangazamakuru ryo mu Burundi, akigera ku kibuga cy’indege, Bigg Fizzo, wakoranye indirimbo na Tom Close, yavuze ko yakundaga gushyirwa ku mpapuro zamamaza ibitaramo byo mu Burundi nyamara atabimenyeshejwe. Yavuze kandi ko abazongera kubikora gutyo azabarega mu nkiko.

Big Fizzo asuhuza bamwe mu nshuti ze zo mu Burundi; yagaragaje ko yari akumbuye abo ku ivuko

Kuri uyu wa Gatandatu mu Burundi hazaba igitaramo cya Primusic aho abahanzi barushanwa bazaba bageze muri ¼.

Uyu muhanzi Big Fizzo uri mu bakunzwe cyane mu Burundi azagaragara mu bitaramo bisoza irushanwa rya Primus

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages