Kuri uyu wa 30 Gicurasi mu Burundi haratangizwa iserukiramuco ry’Amafilimi ku nshuro yaryo ya gatanu.
Ngabo Leonce, umuhanzi usanzwe unatunganya amafilimi, watangije iri serukiramuco kuva mu 2009 yabwiye Ijwi ry’Amerika dukesha iyi nkuru ko iri serukiramuco ryateguwe mu rwego rwo kwerekana ibibera imbere mu Burundi no gufasha urubyiruko kongera ubumenyi mu bijyanye na sinema.
Ngabo yagize ati “Ni ukugira ngo duhe akaryo abashaka kwimenyekanisha kugira ngo bakarishye ubwenge bwabo. Kwari ukugira ngo kandi tumenyeshe amahanga ko natwe dufite amafilimi dutegura. Ni n’akaryo ko kwerekana u Burundi mu nzego zose.”
Iri serukiramuco rizagaragaramo amafilimi y’Abarundi, amafilimi y’abatumiwe bakomoka muri Afurika, abanyaburayi n’abandi bakomoka mu bihugu bigera kuri 75.
Tuzabagezaho uko iri serukiramuco rizagenda ku rubuga rwacu rwo mu Kirundi rwa http://igihe.bi/



















TANGA IGITEKEREZO