00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Burundi : Hatowe abahanzi 6 bageze ku cyiciro cya nyuma cy’irushanwa rya Primusic

Yanditswe na

Richard Irakoze

Kuya 19 August 2014 saa 03:11
Yasuwe :

Abahanzi 12 bari basigaye muri Primusic, irushanwa ry’umuziki i Burundi rijya kugereranywa n’irya Primus Guma Guma Super Star ryo mu Rwanda, batowemo abahanzi 6 bagiye gutoranywamo uzegukana igihembo gikuru cya miliyoni 20 z’amarundi, akabakaba miliyoni 9 z’amanyarwanda.
Ibi byabaye mu gitaramo cyabaye kuwa Gatandatu tariki ya 16 Kanama mu mujyi wa Gitega uri rwagati mu Burundi.
Aba bahanzi batowe ni Sosthene Kaze, Jean Marie Christian Ninteretse, Eduin Trond Akiteretse, Jean El Pedro (…)

Abahanzi 12 bari basigaye muri Primusic, irushanwa ry’umuziki i Burundi rijya kugereranywa n’irya Primus Guma Guma Super Star ryo mu Rwanda, batowemo abahanzi 6 bagiye gutoranywamo uzegukana igihembo gikuru cya miliyoni 20 z’amarundi, akabakaba miliyoni 9 z’amanyarwanda.

Ibi byabaye mu gitaramo cyabaye kuwa Gatandatu tariki ya 16 Kanama mu mujyi wa Gitega uri rwagati mu Burundi.

Aba bahanzi batowe ni Sosthene Kaze, Jean Marie Christian Ninteretse, Eduin Trond Akiteretse, Jean El Pedro Amissi, Olga Lorie Ntaganzwa na Joe Christian Irankunda.

Muri iki gitaramo, aba bahanzi barushanwaga mu majwi yabo y’umwimerere , buri wese yerekanye ko bamaze igihe bitegura. Bari baherekejwe na bande ibacurangira nk’uko mu Rwanda biba bimeze.

Ibitaramo bya Primus u Burundi nabyo biritabirwa cyane nk'uko mu Rwanda biba bimeze

Umunyarwanda Aaron Nitunga, ari we ukuriye akanama nkemurampaka yasabye aba bahanzi bakomeje kurushaho gukora cyane bita ku majwi n’inama bagiye gukomeza na n’Umunyakenya w’icyamamare mu by’ubuhanzi witwa Mercy Myra.

Muri iki gitaramo haririmbye abahanzi basanzwe bazwi mu Burundi Big Fizzo, Sat-B hamwe na Issa Jamal uzwi ku izina rya Yoya.

Mu burundi naho haba agahararo ko kwandika amazina y'abahanzi ku byapa babeshya ko babakunze nko muri PGGSS mu Rwanda

Hagaragayemo abanyarwanda barimo Cobra ari nawe utanga ibyuma ndangururamajwi n’amatara muri ibi bitaramo , umuhanzi Frank Joe hamwe na Producer P wakoreye benshi mu Barundi indirimbo ziri mu zikunzwe.

Olga Lorie Ntaganzwa waje muri batanu ba mbere muri aya marushanwa y'umwaka ushize, nawe ubu ahabwa icyizere cy'abazaza mu myanya ibiri ya mbere uyu mwaka

Kuwa Gatandatu tariki 31 Kanama hazatangazwa uzegukana umwanya wa mbere muri iri rushanwa.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages