Amarushanwa y’umuziki ya Primusic ategurwa mu rwego rwo kwamamaza ikinyobwa cya Primus mu Burundi ageze ku munsi wayo wa gatandadtu aho intara eshatu zimaze kubona abazaziserukira mu gutora umuhanzi uzaba uwa mbere.
Muri iki cyumweru gishize hatowe abahanzi babiri babiri bahagarariye intara eshatu zo mu gihe cy’Amajyaruguru yo mu Burasirazuba bw’u Burundi ari zo Ngozi, Kirundo na Muyinga.
U Burundi bugizwe n’intara cumi na zirindwi (17)
Muri iri rushanwa hitabira abahanzi benshi barenga 40, hakabanza gutorwamo icumi nabo bakurwamo babiri.
Kamwe mu dushya twagaragayemo ni umugabo mugufi cyane witabiriye aya marushanwa witwa Inkoho (imbunda) ivugira umunyagihugu. Uzaba uwa mbere azahabwa miliyoni 15 z’amarundi, ni ukuvuga ajya kungana na Miliyoni 7 z’Amanyarwanda.
Kanda HANO ujye ukurikirana iby’aya marushanwa



















TANGA IGITEKEREZO