00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Burundi: Irushanwa rya Primusic risigayemo abahanzi 12

Yanditswe na

Richard Irakoze

Kuya 25 August 2013 saa 04:53
Yasuwe :

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 24 Nyakanga, hatowe abahanzi 12 bagomba gukomeza muri ½ cy’iri rushanwa.
Aba bahanzi bari batowe muri 46 baturutse mu Ntara 17 zo mu Burundi, bisobanuye ko 34 bahise basezererwa.
Igitaramo cyo gutangaza abahanzi batandatu bazakomeza mu cyiciro cya nyuma cy’iri rushanwa bizaba ku wa Gatandatu, bikazabera mu Ntara ya Gitega. Gusoza iri rushanwa bizaba ku itariki ya 14 Nzeri i Bujumbura, aho uwa mbere azegukana miliyoni 15 z’Amarundi ni ukuvuga arenga (…)

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 24 Nyakanga, hatowe abahanzi 12 bagomba gukomeza muri ½ cy’iri rushanwa.

Aba bahanzi bari batowe muri 46 baturutse mu Ntara 17 zo mu Burundi, bisobanuye ko 34 bahise basezererwa.

Igitaramo cyo gutangaza abahanzi batandatu bazakomeza mu cyiciro cya nyuma cy’iri rushanwa bizaba ku wa Gatandatu, bikazabera mu Ntara ya Gitega. Gusoza iri rushanwa bizaba ku itariki ya 14 Nzeri i Bujumbura, aho uwa mbere azegukana miliyoni 15 z’Amarundi ni ukuvuga arenga miliyoni 7 z’Amanyarwanda.

Cyo kimwe no mu Rwanda, ibi bitaramo byaamamaza ikinyobwa cya Primus byitabirwa n'abantu benshi
Muri ibi bitaramo abahanzi Rally Joe na Sat-B bari gufatanya na Bigg Fizzo mu gushimisha abafana

Umuhanzi Bigg Fizzo niwe uri gususurutsa abitabira ibi bitaramo.

Ifoto y'urwibutso y'abahanzi bakomeje muri 1/2

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages