00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Burundi: Polisi irakekwaho kwica Umuhanzi Lisuba

Yanditswe na

Robert Musafiri

Kuya 4 January 2016 saa 12:36
Yasuwe :

Polisi y’u Burundi irakekwaho kwica Pascal Trésor Nshimirimana benshi bari bazi ku izina rya ‘Lisuba’ imurashe, kuri iki Cyumweru tariki ya 03 Mutarama 2016.

Lisuba w’imyaka 27 yari azwi mu ndirimbo zimakaza umuco w’u Burundi ndetse akaba yari n’umwe mu bazi kuvuza ingoma za kirundi. Yayoboraga kandi itsinda ndangamuco rimenyerewe cyane mu gususurutsa abantu mu minsi mikuru itandukanye.

Indimi ebyiri ku rupfu rwe

Abo mu muryango we ndetse na bamwe mu nshuti ze bavuga ko Polisi yamutaye muri yombi mu gitondo cyo ku Cyumweru tariki ya 03 Mutarama, saa moya n’igice nyuma y’uko umuntu amutungiye urutoki abapolisi amushinja ko yari mu bigaragambije bamagana manda ya gatatu ya Perezida Nkurunziza.

Bakomeza bavuga ko nyuma y’iminota 30 afashwe, Lisuba yerekejwe ku rugo rw’umukuru wa Polisi yo mu gace ka Musaga (Utinywa cyane n’abaturage), ariko batarahagera abaca mu rihumye ariruka, bamurasa mu mugongo ahita apfira aho, ibyo Polisi y’u Burundi ivuga ko atari uku byagenze.

Umuvugizi wa Polisi y’u Burundi Pierre Nkurikiye yabwiye Rfi ko ubwo Polisi yacungaga umutekano mu gace ka Musaga, yaguye gitumo abasore bane biteguraga gukora icyaha atasobanuye ariko ngo Lisuba yishwe n’isasu ry’imbunda yashakaga kwambura umupolisi.

Uyu muvugizi yakomeje avuga ko umwe muri abo batatu bari kumwe na Lisuba akekwaho kwica umukobwa w’umurwanashyaka w’ishyaka riri ku butegetsi(CNDD-FDD) witwaga Jaqueline wishwe mu kwezi gushize nyuma yo gufatwa ku ngufu.

Umuryango wa Lisuba wamaganye ibyo Polisi yatangaje uvuga ko ari ‘ikinyoma giteye isoni’.

Polisi y’u Burundi yijeje ko igiye gukora iperereza ku rupfu rw’uyu muhanzi.

Kuva muri Mata 2015 mu Burundi hatangiye imvururu zishingiye kuri manda ya gatatu ya Perezida Pierre Nkurunziza itaravuzweho rumwe. Abarenga 400 bamaze gupfa na ho abasaga ibihumbi 300 bahunze igihugu.

Lisuba yari azwi cyane mu ndirimbo gakondo z'u Burundi ndetse no kuvuza ingoma za kirundi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages