Umunya- Écosse , Richard Wiles benshi bazi nka Calvin Harris ni we uyoboye urutonde rw’aba Djs ku Isi binjije amafaranga menshi kurusha abandi mu mwaka wa 2014.
Ikinyamakuru Forbes Magazine ari nacyo cyakoze uru rutonde, cyagaragaje ko, mu mwaka umwe gusa, kuva muri Kanama 2013-Kanama 2014, Calvin Harris yinjije miliyoni 66 z’amadorali, akurikiwe na David Guetta winjije amadorali miliyoni 30.
Mu mwaka wa 2013 nabwo Calvin Harris yaje ku mwanya wa mbere, yari yinjije miliyoni 46 z’amadorali. Ku mafaranga yinjije uyu mwaka hiyongereyeho miliyoni 20 z’amadorali.
Ku myaka 30, Calvin Harris ni umuhanzi, Producer, umwanditsi w’indirimbo akaba n’umu Dj ukomeye ku Isi. Mu minsi yashize yakundanaga n’umuhanzi Rita Ora. Yigaragaje cyane mu muziki ahagana muri 2007 mu ndirimbo nka Acceptable in the 80s na The Girls.
Forbes Magazine yakoze uru rutonde igendeye ku mafaranga aba Dj binjiza mu bitaramo byabo bwite, uburyo indirimbo zabo zigurwa n’ibindi bikorwa by’ubucuruzi byabinjirije amafaranga.
Dore 10 ba mbere muri 2014:
1. Calvin Harris, $66 M
2. David Guetta, $30 M
3. Avicii, $28 M
3. Tiësto, $28 M
5. Steve Aoki, $23 M
6. Afrojack, $22 M
7. Zedd, $21 M
8. Kaskade, $17 M
9. Skrillex, $16.5 M
10. Deadmau5, $16 M



















TANGA IGITEKEREZO