Uyu mugore uri mu barangamiwe cyane muri iki gihe yamamaye mu ndirimbo zitandukanye zirimo iye yitwa ‘Bodak Yellow’, ‘Motorcyle’ ft Migos na Nicki Minaj , ‘Bartier Cardi’, Girls like you’ ft Maroon 5, ‘Finesse’ ft Bruno Mars n’izindi nyinshi.
Mu buzima bw’urukundo, mu biganiro bitandukanye yagiye agaragaza ko akunda byimazeyo umusore witwa Offset wo mu itsinda rya Migos, ariko kuri uyu wa Gatatu yatangaje ko yamaze gutandukana nawe n’ubwo bari baramaze guhana isezerano ryo kubana nk’umugabo n’umugore.
Mu butumwa bw’amashusho uyu mugore yashyize ku rubuga rwa Instagram, yagize ati” akenshi nageragezaga kugira ngo mu rukundo bibe byiza n’umubyeyi w’umwana wanjye ariko bikaba iyanga.”
Arongera ati “Ubu turi inshuti zisanzwe kandi murabizi ko dukorana neza mu by’ubucuruzi. Azakomeza amvugishe kenshi kandi rwa rukundo rwacu tuzarukomeza gusa ibintu ntibyagendaga neza hagati yacu mu gihe kinini gishize, gusa ntawe ufite ikosa.”
Uyu mugore w’imyaka 25 yakomeje avuga ko yageze aho akabona urukundo rwabo rutagishobotse ndetse ubu bakaba batakiri kumwe. Asoza ati “Sinzi igihe bizatwara ngo tubone gatanya yemewe gusa nzakomeza kumukunda urukundo rwinshi nka se w’umwana wanjye.”
Cardi B yavukiye muri leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu gace ka The Bronx muri leta ya New York, tariki 11 Ukwakira mu 1992.
Yatangiye kumenyekana cyane mu 2015 ubwo yafatanyaga n’icyamamare mu njyana ya Reggae gikomoka muri Jamaica ‘Shaggy’ na Popcaan bagasubiramo indirimbo yise Boom Boom.
Muri Nzeri uyu mwaka yasezeranye na Offsett mu buryo bw’ibanga nyuma y’uko muri Nyakanga babyaranye umwana w’umukobwa bise Kulture Kiari Cephus.
Reba indirimbo ya Cradi B na Maroon 5 bise Girls Like You



















TANGA IGITEKEREZO