Mu Bwongereza, Tevez yakinnye muri West Ham, agirira ibihe byiza mu ikipe ya Manchester United, asoreza muri Manchester City yavuyemo yerekeza muri Juventus yo mu Butaliyani. Hagiye gushira imyaka ibiri yerekeje muri Boca Juniors yatangiriyemo gukina ruhago mu buryo bw'umwuga.
Uyu mukinnyi uri mu bakomeye muri ruhago bakomoka muri Argentina yambikanye impeta y'urudashira na Vanesa Mansilla bakundanye kuva mu buto. Carlos Tevez n'uyu mukunzi we w'igihe kirekire basezeranyenyuma y’imyaka 19 ishize bakundana kuko bamenyanye uyu mukinnyi afite imyaka 13 y’amavuko.
Carlos Tevez yavuze ko umunsi w'ubukwe bwe na Vanesa Manilla bakundanye kuva mu buto ari kimwe bihe byiza kandi bifite ubusobanuro bukomeye bagiranye.
Yagize ati "Mfite ibyiyumviro byihariye, ukuri ni uko twishimiye cyane kuba turi kumwe mu bihe byiza kurusha ibindi mu buzima bwacu." Yongeye ati "Uyu munsi ni igihamya cy'urukundo rwacu, wanyuze bidasanzwe."
Ubukwe bwa Tevez na Vanessa bwabaye kuwa 22 Ukuboza 2016 mu Mujyi wa Bueno Aires wo muri Argentina, buzakomereza muri Urguay mu birori bidasanzwe bizitabirwa n'abo mu miryango yombi n'inshuti za hafi, bizamara iminsi igera kuri ine.
Tevez akoze ubukwe mu gihe yitegura kwerekeza mu ikipe yo mu Bushinwa imushaka yitwa Shanghai Shenhua, azajya ahembwa ibihumbi 615 by’ama-pounds, ni ukuvuga asaga miliyoni 619 z'amafaranga y'u Rwanda buri cyumweru.














Ibitekerezo 0