Umuhanzi Yvonne Chaka Chaka wo muri Afurika y’Epfo yasuye Kenya agirana ibiganiro n’umugore wa Perezida Uhuru Kenyatta bemeza guhuriza hamwe imbaraga zabo mu kurwanya akato gahabwa abantu babana n’ubwandu bwa SIDA.
Nk’uko Bigeye ibitangaza, umugore wa Perezida Kenyatta, Margaret Gakuo Kenyatta yishimiye igitekerezo ndetse n’uburyo Chaka Chaka yamuhamagaye ku murongo wa telefone amusaba ko bahura bakaganira no gushakira hamwe uburyo babungabunga ubuzima bw’ababana n’agakoko gatera SIDA.
Gakuo Kenyatta yagize ati, “Tugomba guhozaho mu kuvuga ku cyorezo cya SIDA kugira ngo abantu barusheho kugira ubumenyi bw’uko bacyirinda. Bizadufasha kugabanya ikwirakwizwa ryayo ndetse n’akato gahabwa abanduye ”
Yvonne Chaka Chaka usanzwe ari ambasaderi wa MDGS(Intego z’iterambere ry’ikinyagihumbi) yishimiye imikoranire agiye kugirana na Margret Kenyatta ndetse yizeye ko hari icyo bazageraho gikomeye.
Uyu muhanzi yakomeje amushimira ishyaka yagize ryo kugabanya indwara zigera ku bana n’abagore abinyujije mu bukangurambaga bwa Beyond Zero.
Yvonne Chaka Chaka yavuze kandi ko kuba umugore wa Perezida Kenyatta yaregukanye igihembo Person of the Year award cyatanzwe na Loni muri Kenya , ngo agikesha kuba yaragize uruhare rukomeye mu kugabanya umubare w’abana bapfa bavuka.
Uyu muhanzi wabaye ikirangirire muri Afurika yageze muri Kenya aherekejwe n’umwana arera witwa Elijah Zacchary Lamaiyan Simel w’imyaka 11 ubana n’ubwandu bwa SIDA.
Uyu mwana w’umuhungu yaboneyeho gushimira nyina(Chaka Chaka) kuba yaramumenyesheje uko ubuzima bwe buhagaze ndetse akamwigisha n’uburyo ashobora kubaho kandi yaranduye.
Yagize ati, “Iyaba ababyeyi bose bari bameze nka mama wanjye ushobora gukunda ndetse akanafasha abana babana n’ubwandu bwa SIDA”.
Yvonne Chaka Chaka yamenyekanye cyane mu ndirimbo nka Motherland, I’m in love with a DJ, Umqombothi n’izindi nyinshi.



















TANGA IGITEKEREZO