00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Chameleone ku mwanya wa 10 ku rutonde rw’abahanzi b’abaherwe muri Afurika

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 20 July 2014 saa 07:50
Yasuwe :

Hamaze gukorwa intonde nyinshi z’abahanzi b’abaherwe kurusha abandi muri Afurika benshi ntibemeranye na zo haba izakozwe n’ibinyamakuru bikomeye Forbes na Channel O benshi banze kuzemera dore ko muri buri gihugu nyuma y’izi ntonde hakorwaga izindi zivuguruza ibyatangajwe.
Kuri iyi nshuro ikinyamakuru Answers Africa cyasohoye urundi rutonde rw’abaherwe 10 ba mbere muri Afurika muri 2014 rukaba ruyobowe n’umuhanzi wo muri Senegal witwa Youssou N’dour naho Chameleone wo muri Uganda akaza ku (…)

Hamaze gukorwa intonde nyinshi z’abahanzi b’abaherwe kurusha abandi muri Afurika benshi ntibemeranye na zo haba izakozwe n’ibinyamakuru bikomeye Forbes na Channel O benshi banze kuzemera dore ko muri buri gihugu nyuma y’izi ntonde hakorwaga izindi zivuguruza ibyatangajwe.

Kuri iyi nshuro ikinyamakuru Answers Africa cyasohoye urundi rutonde rw’abaherwe 10 ba mbere muri Afurika muri 2014 rukaba ruyobowe n’umuhanzi wo muri Senegal witwa Youssou N’dour naho Chameleone wo muri Uganda akaza ku mwanya wa 10.

Mu byo ibinyamakuru Forbes Magazine na Channel O byagendeyeho mu gukora uru rutonde muri 2013 harimo kureba ibikorwa by’ubucuruzi , imitungo yimukanwa, amafaranga umuhanzi yishyurwa mu bitaramo, uko agurisha ibihangano bye, ibihembo yatwaye, uko arebwa kuri You Tube, inshuro agaragara mu binyamakuru , imitungo itimukanwa afite mu gihugu cye n’ibindi.

Dore uko uru rutonde ruhagaze uyu mwaka:

10. Jose Chameleone

Joseph Mayanja, ni umwe mu bahanzi bakomeye mu Karere ka Afurika y’Uburasirazuba akaba ari na we muhanzi rukumbi ugaragara kuri uru rutonde mu babarizwa muri East Africa. Hakurikijwe amafaranga yasaruye mu bitaramo , imitungo yimukanwa n’itimukanwa afite muri Uganda no hanze, Chameleone yagizwe uwa 10 kuri uru rutonde. Umwaka ushize ntiyari yabonetse ku rwa Forbes Magazine.

9. Banky W

Benshi bamufata nk’umwami wa RnB muri Afurika. Ni umwe mu bakorere amafaranga menshi muri Nigeria dore ko ari Ambasaderi wa Etisalat muri Nigeria, uwa SamSun muri Afurika y’Uburengerazuba n’ahandi. Uyu muhanzi afite imitungo itimukanwa myinshi muri Nigeria ari nacyo ahanini cyamuhesheje kuza kuri uyu mwanya. Ku rutonde rwa Forbes muri 2013 yaje ku mwaka wa 10.

8. Hugh Masekela

Yavutse mu 1939, ni umwe mu bahanzi bakomeye mu njyana ya Jazz muri Afurika. Muri Afurika y’Epfo ari nacyo gihugu cye ahafite imitungo myinshi, ndetse ibitaramo bye bwite akora asaruramo amafaranga menshi cyane. Umwaka ushize ntiyari ku rutonde rwa Forbes.

7. 2face Idibia

Amaze kumurika album 5 kuri ubu ari gukora kuri album ye ya 6. Mu myaka amaze mu muziki, amaze gutwara ibihembo bisaga gato 40, muri Nigeria ari mu bambere bafite ibihembo byinshi cyane cyane mpuzamahanga. Uyu muhanzi afite inzu nyinshi zikomeye muri Nigeria, ibitaramo atumirwamo mu gihugu, amafaranga make ahembwa ni ibihumbi hagati ya na 80 50 by’amadorali. Ku rutonde rwa Forbes umwaka ushize yari uwa 6.

6. Fally Ipupa

Muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Fally aza mu myanya itatu ya mbere mu bahanzi bafite amafaranga menshi . Uyu muhanzi yahoze mu itsinda rya Kofi Olomide mbere yo gushing irye. Ubushize ntiyabonetse ku rutonde rwa Forbes.

5. Salif Keita

Ni umuhanzi ukomeye mu njyana ya Afro-Pop muri Mali, yavutse mu 1949 akaba akomoka mu muryango w’Igikomangoma Sundiata Keita washinze Ubwami bwa Mali. Uyu muhanzi ngo afite ikirwa cye bwite muri Mali n’inzu zinjiza amafaranga menshi mu Bufaransa. Ntiyari yabonetse ku rutonde rwa Forbes.

4. Kofi Olomide

Amazina ye nyakuri ni Antoine Christophe Mumba, yavutse mu 1956. Amafaranga make akorera ku gitaramo atumirwamo ni madorali ibihumbi 100. Uyu muhanzi ngo afite imitungo myinshi itimukanwa muri Congo. Umwaka ushize ntiyabonetse ku rutonde rwa Forbes.

3. D’Banj

Uyu muhanzi asigaye yarinjiye cyane mu bijyanye no kuba rwiyemezamirimo upiganira amasoko akomeye cyane muri Nigeria ndetse akabisaruramo amafaranga menshi ari nabyo byamgize umuherwe wa 3 muri Afurika. Igitaramo atumiwemo, ahembwa byibuze ibihumbi 100 by’amadorali. Afite inzu muri Atlanta, Georgia. Ku rutonde rwa Forbes yari ku mwanya wa 4.

2. P-Square

Peter na Paul bagize P Square, baza ku mwanya wa mbere w’abahanzi bakorera amafaranga menshi muri Nigeria by’umwihariko mu bitaramo batumirwamo ngo bakorera byibuze amadorali 150,000 ku gitaramo kimwe. Bafite inzu z’ubucuruzi zikomeye muri Nigeria ndetse no muri Amerika bakaba baramaze kuhagwiza imitungo irimo inzu n’ibikorwa by’ubucuruzi. Ku rutonde rwa Forbes bari ku mwanya wa 3.

1.Youssou N’dour

Yavutse mu 1959 akaba ari umuhanzi w’inararibonye muri Senegal, afite ibitangazamakuru(Radio na TV) bikomeye muri Senegal. Mu minsi yashize yari yagizwe Minisitiri w’Umuco muri Senegal. Ubushize ntiyabonetse ku rutonde rwa Forbes.

Urutonde rwa Forbes 2013 rwari rugizwe na: Akon, 2) Don Jazzy, 3)P Square, 4)D’banj, 5) Wizkid, 6) 2face Idibia, 7)Anselmo Ralph, 8)Sarkodie, 9)Ice Prince, 10) Banky W .

Kuri iyi nshuro byatunguranye cyane kubona abahanzi babarirwa mu baherwe muri Nigeria nka Wizkid na Sarkodie wo muri Ghana bataboneka kuri uru rutonde.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages