00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Chameleone mu ihurizo rikomeye kubera abagore bamurwanira

Yanditswe na

Bukuru JC.

Kuya 11 September 2014 saa 10:23
Yasuwe :

Joseph Mayanja uzwi mu muziki nka Jose Chameleone, ari mu bibazo bikomeye kubera abagore afitanye na bo umubano ndetse buri wese akaba ashaka kumwigarurira.
Nk’uko ikinyamakuru BigEye cyabitangaje, Daniella umugore w’isezerano wa Chameleone nyuma yo kumenya ko hari umubano ukomeye umugabo we afitanye n’umunyakenya Annet Naka, ngo yamusabye gutanga ibisobanuro akamenya bihagije icyo bagamije bitaba ibyo akamusiga mu rugo agasubira iwabo mu Butaliyani.
Uyu Annet Naka uba muri Kenya, (…)

Uyu Annet Naka uba muri Kenya, yakundanaga na Chameleone mu myaka y’1990 ndetse ni we babyaranye imfura y’uyu muhanzi. Mu minsi ishize ubwo Chameleone yari yagiye muri Kenya ngo yaba yaragiranye ibihe byiza na Annet, Daniella abivumbuye biramurakaza ibibazo bivuka ubwo.

Nubwo Daniella yarakajwe bikomeye n’umubano umugabo we afitanye na Annet, hari abandi bakobwa n’abagore Chameleone yagiye ashinjwa gukundana na bo, umugore we yabyumva akabyirengagiza ariko kuri iyi nshuro ibintu byahindutse.

Amakuru agera kuri iki kinyamakuru avuga ko Chameleone na Annet bubuye urukundo rwabo ndetse Daniella akaba atinya ko uyu mugore ashobora kuzamusenyera urugo.

Chameleone na Dorotia bahoze bakundana
Daniella, umugore w'isezerano wa Chameleone

Chameleone akimara gutera inda Annet yaramutaye akundana n’undi mugore witwa Dorotia. Uyu babyaranye umwana umwe nyuma ahura na Daniella ahita afata umwanzuro wo kumugira umugore w’isezerano abandi bacyura umunyu.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages