00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Chameleone na murumuna we Pallaso bavanye inzigo ku ishyiga

Yanditswe na

Kalinda Brendah

Kuya 7 January 2015 saa 02:58
Yasuwe :

Joseph Mayanja wamamaye ku izina rya Chameleone yahaye murumuna we Pallaso imbabazi nyuma y’amakimbirane n’umwiryane by’urudaca bagiye bagirana mu mwaka wa 2014.
Chameleone na Pallaso biyemeje kwiyibagiza ibihe bibi banyuzemo ndetse n’amakosa bagiye bakorerana ahubwo bimakaza ubumwe n’urukundo hagati yabo no kurushaho gufatanya nk’abahanzi kandi banavukana.
Nk’uko Bigeye yabitangaje, Chameleone na Pallaso ntibigeze bahuza haba muri muzika no mu buzima busanzwe bwa kivandimwe kuko iteka (…)

Joseph Mayanja wamamaye ku izina rya Chameleone yahaye murumuna we Pallaso imbabazi nyuma y’amakimbirane n’umwiryane by’urudaca bagiye bagirana mu mwaka wa 2014.

Chameleone na Pallaso biyemeje kwiyibagiza ibihe bibi banyuzemo ndetse n’amakosa bagiye bakorerana ahubwo bimakaza ubumwe n’urukundo hagati yabo no kurushaho gufatanya nk’abahanzi kandi banavukana.

Nk’uko Bigeye yabitangaje, Chameleone na Pallaso ntibigeze bahuza haba muri muzika no mu buzima busanzwe bwa kivandimwe kuko iteka Pallaso yahoraga arwanya mukuru we anashakisha uburyo yamusubiza hasi izina rye rigasibangana.

Aba bombi biyunze nyuma y’uko mu minsi mike ishize Chameleone na mukeba we Bebe Cool beruye bakavuga ko batazongera kurebana ay’ingwe ukundi.

Imbabazi Pallaso yahawe na mukuru we azifata nk’ikintu gikomeye atangiranye umwaka wa 2015 ndetse avuga ko uyu mwaka uzamuhira bitewe n’ibyiza awutangiranye.

Yagize ati, “2014 yagenze uko yagenze ariko sinatinya kuvuga ko ubumwe nongeye kugirana na mukuru wanjye w’inshuti yanjye magara ari ikintu cy’indashyikirwa nagezeho”.

Chameleone ahuriye mu muziki na barumuna be batatu AK47, Pallaso na Weasel wo muri Good Life. By’akarusho umuhungu we Marcus Abba ukoresha izina rya T-REX na we aherutse kwinjira mu muziki.

Mu Gushyingo 2014 nibwo Chameleone, ukunzwe muri iyi minsi mu ndirimbo ‘Wale Wale’, yarakariye bikomeye murumuna we Pallaso avuga ko yafashe umwanzuro ko bagomba guturana nk’imisozi kubera uburemere bw’icyaha yamukoreye amwita umwicanyi.

Pallaso yashinjaga Chameleone ko ari we wishe nyakwigendera Robert Karamagi wapfuye ku itariki ya 26 Ukuboza 2012 azize gutwikishwa lisansi(essence) agapfira mu rugo rw’uyu muhanzi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages