Mu ijoro ryo ku Cyumweru Chameleone yongeye kugaragaza ko ari umuhanzi ufite ubushake bwo guhangana n’umuntu wese udashaka kugendera mu murongo we ubwo yafatanaga mu mashati na Dj Roja muri Club Venom.
Chimp Reports itangaza ko ikibazo cyakuruwe ahanini na bamwe mu basore bari baherekeje uyu muhanzi muri Club Venom.
Dj Roja ngo yari mu kazi ke ko kuvanga imiziki bisanzwe muri aka kabyiniro hanyuma umwe mu bari bagize itsinda rya Chameleone azana flash disk ayihereza Roja amubwira ko agomba gucuranga indirimbo z’uyu muhanzi zari ziyiriho ngo kuko izo yacurangaga zabaryaga mu matwi.
Dj Roja yabwiye iki kinyamakuru ko yatewe umutima mubi n’amagambo yabwiwe dore ko umwe mu bamutegekaga gucuranga indirimbo bashaka ngo yamubwiye ko nta yindi ndirimbo yagakwiye kuba ari gucuranga mu gihe Chameleone ari muri aka kabyiniro.
Roja ati “Umwe yanzaniye flash ambwira ko mvanaho indirimbo za Chameleone nkazicuranga ndabyanga. Namubwiye ko kuri mudasobwa nakoreshaga nta mwanya wo gushyiraho flash yanga kubyumva”
Amaze kwanga gukurikiza ibyo inshuti za Chameleone zashakaga, uyu muhanzi ubwe ngo ni we wiyiziye na we yunga mu ry’inshuti ze akomeza kumwuka inabi ibibazo bivuka ubwo.
Ati “Bakomeje kuntoteza bambwira ko ndi gucuranga indirimbo zibarya mu matwi. Bakomezaga kumbwira ko ngomba gucuranga iza Chameleone wari mu kabyiniro ndabyanga. Chameleone ubwe na we yaraje akomeza kumbwira nabi”
Chameleone afatanyije na Producer Kays bakomeje kotsa igitutu uyu musore na we ananirwa kwihangana yihagararaho kigabo.
Chameleone abonye asusuguwe yahise afata mu ijosi Dj Roja undi na we agerageza kwirwanaho. Bamwe mu bari aho bugufi bahise batabarana ingoga barabakiranura. Uyu muhanzi yahise afata indangururamajwi avuga amagambo atarashimishije Roja gusa abashinzwe umutekano muri aka kabyiniro bagerageje gucisha bugufi Chameleone amahoro aza kugaruka.


















TANGA IGITEKEREZO