00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Chameleone yashyize hanze amashusho y’indirimbo avugamo Perezida Kagame

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 6 October 2014 saa 06:17
Yasuwe :

Dr Jose Chameleone yashyize hanze amashusho y’indirimbo yise ‘Wale Wale’ aho agaruka ku Bayobozi b’Ibihugu byo mu karere barimo na Perezida Kagame w’u Rwanda.
Aya mashusho Chameleone yakoreye muri Kalamoja , yari amaze hafi amezi agera kuri arindwi ategerejwe na benshi mu bafana be. Chameleone yongeye kwibutsa abatuye muri Afurika y’Uburasirazuba by’umwihariko abo muri Uganda gufasha abakene, baharanira ko abana bose bajya mu mashuri ndetse bakabona ubuzima bwiza.
Muri iyi ndirimbo uyu (…)

Muri iyi ndirimbo uyu muhanzi avugamo amazina y’abakuru b’ibihugu byo muri aka karere Perezida Kagame, Yoweri Kaguta, Kikwete, Joseph Kabila na Uhuru Kenyatta ashimangira ko na bo bakwiye kugira uruhare mu kuzahura ubuzima bw’ababayeho nabi.

Ajya gukorera aya mashusho muri aba baturage bitwa ‘Kalamojongs’ ngo yagiye yikandagira atekereza ko badashobora kumwemerera ngo agaragaze ubuzima bubi babamo.

Yahishuye ko kubera uburyo yageze mu ba ‘Kalamojongs’ bakamwakirana ubwuzu n’urukundo rwinshi yahise abitura kuzakora igitaramo gikomeye aho kwinjira bizaba ari miliyoni imwe y’amashiringi. Amafaranga azavanamo azayakoresha mu kubaka ubwiherero no kuzanira amazi aba baturage babayeho nabi mu Majyaruguru ya Uganda.

Chameleone ati “Ndashimira abafana, inshuti n’umuryango ku bw’ubufasha, urukundo n’icyizere mumfitiye n’umuziki wanjye. Muri ibi bihe dusatira impera z’umwaka, nagize amahirwe yo gusura Umuco ibagiranye w’aba Kalamojongs. Twagiyeyo dufite intego yo kuhakorera video gusa twari dufite intugunda y’itangazamakuru. Ariko tukihagera twahawe ikaze tunakiranwa urukundo!!!”

Umuyobozi Wungirije wa Polisi ya Uganda, Felix Kaweesi na we azitabira iki gitaramo

Akomeza agira ati “Nibwo nahise ngira igitekerezo cyo gukora ‘ONE MILLION NIGHT’. Impamvu nyamukuru ni ugukusanya inkunga yo gushaka amariba y’amazi 100 n’ubwiherero 100 aba bavandimwe bacu bakeneye mu buzima bw’ibanze”

Karimojong ni Abanya-Uganda bo mu bwoko bufitanye isano n’Abamasai, batuye mu Majyaruguru y’Uburasirazuba bwa Uganda. Bahageze ahagana mu mwaka w’1600 bavuye muri Ethiopia. Babaho mu buzima bwo guhiga, kurya inyama mbisi, ntibivuza, ntibiga, abenshi bambara ubusa n’indi mico ishaje itajyanye n’iterambere.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages