00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Chameleone yatonganye na murumuna we benda kurwanira mu bafana

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 13 August 2014 saa 03:39
Yasuwe :

Joseph Mayanja benshi bazi nka Chameleone, yatonganye na murumuna we Pallaso mu maso y’abafana ubwo bahuriye mu gitaramo cyabereye muri Club Silk i Kampala ku munsi w’ejo.
Aba bahanzi bombi bavuka ku mubyeyi umwe witwa Gerald Mayanja, batunguye abafana bari bitabiriye igitaramo cyabo ubwo bahanganaga mu magambo umwe avuga ko abangamiwe n’undi.
Chimpreports ivuga ko Pallaso ari na we wagiye ku rubyiniro mbere ya mukuru we , yakije umuriro ubwo yavugaga ko Chameleone ari gukora uko (…)

Joseph Mayanja benshi bazi nka Chameleone, yatonganye na murumuna we Pallaso mu maso y’abafana ubwo bahuriye mu gitaramo cyabereye muri Club Silk i Kampala ku munsi w’ejo.

Aba bahanzi bombi bavuka ku mubyeyi umwe witwa Gerald Mayanja, batunguye abafana bari bitabiriye igitaramo cyabo ubwo bahanganaga mu magambo umwe avuga ko abangamiwe n’undi.

Chimpreports ivuga ko Pallaso ari na we wagiye ku rubyiniro mbere ya mukuru we , yakije umuriro ubwo yavugaga ko Chameleone ari gukora uko ashoboye ngo amusubize hasi no kumwangisha abafana.

Pallaso

Yagize ati, “Chameleone ari kugerageza gushyira umuziki wanjye hasi avuga amabi kuri njyewe. Ibyo ntibizanca intege kuko ndi uwa mbere”

Amagambo Pallaso yavugiye mu bafana Chameleone ntiyayumvise dore ko yari ataragera aho igitaramo cyabereye gusa inshuti ze zaramuhamagaye zimubwira ko yibasiwe.

Na we akigera ku rubyiniro yafashe ijambo abwira abafana ko murumuna we Pallaso adakwiye kubarizwa mu muryango wabo kubera imico mibi afite.

Chameleone ahamya ko imico Pallaso afite yayandujwe na Good Life

Yagize ati, “Pallaso ntiyagakwiye kubarizwa mu muryango wacu. Ni umutwaro ukomeye kuri twebwe”

Chameleone yakomeje kuvuga amagambo menshi asezereza Pallaso, undi(Pallaso) na we ashaka kumusanga ku rubyiniro ngo bafatanye mu mashati gusa abashinzwe umutekano bamubera ibamba.

Aba bavandimwe bateranye amagambo mu ruhame kugeza ubwo bashaka kurwana, nyuma y’amezi agera kuri atatu se atangaje ko afite impungenge zikomeye ko abana be bashobora kuzicana kubera amahari n’urwango rw’indengakamera bakomeza kugaragarizanya.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages