Mu marushanwa ya African Entertainment Awards 2013, yabereye i Mississauga muri Canada aho umuhanzi Jose Chameleone yegukanye umwanya wa mbere.
Chameleone yahanganaga muri iki cyiciro n’abahanzi Yanya, Ice Prince, Sarkodie, WizKid na Davido.
Jose Chameleon ukomoka mu gihugu cya Uganda, akimara guhabwa igihembo cye yagize ati “Imana ishimwe kubera ubushobozi yampaye, ndashimira kandi umujyanama wanjye twafatanyije kugera kuri ibi byose, ndashimira kandi umuryango wanjye tuba duhuje inzozi, abafana banjye bangejeje aho njyeze aha n’abandi mwese mukora cyane kugira ngo mugeze abantu ku byiza”.
Yongeraho ati “Twavuye ku ndiba y’icupa none tugeze ku munwa waryo”.
Chameleon yamenyekanye cyane mu ndirimbo nka Badilisha, Valuvalu n’izindi nyinshi.
Iri rushanwa ryari ririmo umunyarwanda Neza Da Birdsong, mu bahataniraga ariko nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Twitter rw’abateguye aya marushanwa, uyu Neza ntitwabashije kumenya uko yitwaye kuko hataratangazwa urutonde rwose rw’abatsinze.
Uko byari byifashe, abandi bahamagarwa:



















TANGA IGITEKEREZO