00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Chameleone umwe mu bakinnyi ba filime ivuga ibyo Iddi Amin yakoze mu 1972

Yanditswe na

Kalinda Brendah

Kuya 14 October 2014 saa 02:16
Yasuwe :

Umuhanzi Dr.Jose Chameleone wamenyekanye cyane muri Afurika no hanze yayo kubera umuziki we, kuri ubu yinjiye muri sinema aho agiye kugaragara muri filime ‘Luzira Escape from Uganda’
Chimpreports itangaza ko iyi filime izerekanwa bwa mbere ku itariki ya 7 Ugushyingo 2014. Chameleone abinyujije ku mbuga nkoranyambaga za Facebook na Twitter ari gushishikariza abafana be n’abakunda filime muri rusange kuzaza kureba iyi filime akinnyemo bwa mbere.
Iyi filime igaruka cyane ku mateka yaranze (…)

Umuhanzi Dr.Jose Chameleone wamenyekanye cyane muri Afurika no hanze yayo kubera umuziki we, kuri ubu yinjiye muri sinema aho agiye kugaragara muri filime ‘Luzira Escape from Uganda’

Chimpreports itangaza ko iyi filime izerekanwa bwa mbere ku itariki ya 7 Ugushyingo 2014. Chameleone abinyujije ku mbuga nkoranyambaga za Facebook na Twitter ari gushishikariza abafana be n’abakunda filime muri rusange kuzaza kureba iyi filime akinnyemo bwa mbere.

Iyi filime igaruka cyane ku mateka yaranze Uganda mu mwaka w’ 1972 ubwo Iddi Amin Dada yari ku butegetsi akajya yirukana abantu bakomokaga muri Aziya ndetse hari n’abashyirwaga muri za gereza zirimo iyi ya Luzira ari nayo yitiriwe iyi filime.

Uretse Chameleone,iyi filime izagaragaramo Sam Bagenda Umuyobozi mukuru wa Ebonies, abakinnyi bakomeye muri Sinema yo mu Buhinde n’abandi bubatse izina muri Uganda.

Chameleone yinjiye muri filime nyuma y’uko hari abandi bahanzi bagenzi be bo muri iki gihugu bamubanjirije nka Hellen Lukoma na Bobi Wine.

Uyu muhanzi ni umwe mu bakinnyi b’imena gusa izina azakoresha ntiriramenyekana, akaba ari kimwe mu biteye abantu amatsiko menshi yo kuzajya kuyireba.

Mu minsi ishize Chameleone akaba yarashyize hanze amashusho y’indirimbo yise ‘Wale Wale’ aho agaruka ku Bayobozi b’Ibihugu byo mu karere barimo na Perezida Kagame w’u Rwanda.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages