Chris Brown agiye gutaramira muri Afurika y’Epfo aho azakorera ibitaramo bibiri yitiriye album ye nshya aherutse gushyira hanze.
Nk’uko Channel 24 yabitangaje, uyu musore aje gukorera ibi bitaramo muri Afurika y’Epfo mu rwego rwo gusogongeza abafana be zimwe mu ndirimbo zigize album ye ya gatandatu yise X yasohotse ku itariki ya 16 Nzeri 2014.
Ibi bitaramo yise X Tour Live in South Africa ni bimwe mu byo azakorera hirya no hino Isi mu mwaka wa 2015 mu rwego rwo kumenyekanisha album ye.
Chris Brown yatangaje ko iyi album ifite umwihariko wo kuba yarasohotseho indirimbo yakoranye n’ibihangange muri muzika nka Lil Wayne, Nicki Minaj, Usher, Rick Ross ndetse na Tyga.
Indirimbo ’Loyal’, Chris Brown yafatanyije na Lil Wayne na Tyga ni imwe mu zaguzwe cyane kuri iyi album aho imaze kugurishwamo amakopi asaga miliyoni.
Muri ibi bitaramo Chris Brown agiye gukorera mu bihugu bitandukanye ku Isi yereka abafana be umusaruro yagezeho mu mwaka ushize ngo azaboneraho umwanya wo kubasangiza ibihe byiza yanyuzemo ndetse anabereke ibihe bigoye yaciyemo.
Yagize ati “Ndashaka ko buri wese amfasha muri uru rugendo rwo kumurika X. Nzabasangiza ibihe byiza n’ibibi nanyuzemo ndetse nzabagaragariza ibyishimo nagize binyuze muri iyi album”
Igitaramo cya mbere Chris Brown azagikorera kuri Coca-Cola Dome mu Mujyi wa Johannesburg kuwa Kane tariki 2 Mata 2015, icya kabiri ari nacyo cya nyuma kibere kuri Moses Mabhida People’s Park i Durban ku wa Gatandatu tariki 4 Mata 2015.
Uyu muhanzi aheruka muri Afurika y’Epfo mu Kuboza 2012 aho yakoreye ibitaramo yari yise Carpe Diem, mu Mijyi ya CapeTown na Durban muri Tour.



















TANGA IGITEKEREZO