Umuririmbyi Chris Brown aherutse gutangariza abafana be ko album ikurikira ishobora kuba ari yo ya nyuma, akaba akomeje guterwa ikibazo no gukomeza gukurikiranwa n’icyaha cyo gukubita Rihanna yashinjwe mu 2009.
Chris Brown wamenyekanye mu ndirimbo nka Kiss Kiss n’izindi nyinshi, ubu ari mu mazi abira nyuma yo gukubita umuririmbyi Rihanna bahoze mu rukundo, hakiyongeraho no kuba aherutse gutiza imodoka igafatwa n’abashinzwe umutekano, ibi byose ngo biri mu bituma yifuza kureka umuziki.
Chris Brown aherutse kwandika ku rubuga rwe rwa Twitter agira ati “Ntibibatere ikibazo, album ndi gutegura, birashoboka ko yaba ri yo ya nyuma, gusa kuba icyamamare birashimisha, cyane cyane iyo ari ku muziki wawe ndetse ari n’impano yawe”.
Ati “Ndambiwe kuba icyamamare mu makosa nakoze”.
Iyi nkuru yahise iba kimomo nyuma yo kwandika aya magambo ku rubuga rwe rwa Twitter, ibi bibazo bije byiyongera ku mpanuka aherutse kugira mu kwezi kawa werurwe.
Chris Brown ubu aritegura kuburana tariki ya 15 Kanama, nyuma y’uko imodoka ye ifashwe itujuje ibyangombwa, ari bwo yari yayitije.
Love More, Indirimbo nshya ya Chris Brown na Nicki Minaj:



















TANGA IGITEKEREZO