Uyu muhanzi w’icyamamare yirengagije gusiba ibishushanyo yashyize ku ruzitiro rw’inzu ye, nyuma y’uko abaturanyi bagaragarije ko babangamiwe.
Kuva muri Gicurasi, abaturage bihangirije ubuyobozi bwa Los Angeles aho Chris Brown atuye, basaba ko uyu muririmbyi yasiba ibishushanyo yashyize ku rugo rwe kuko bitanga isura batifuza y’agace batuyemo.
Urubuga 7sur7 rwanditse ko Chris Brown yihanangirijwe n’ubuyobozi ariko akomeza kugaragaza ko ntacyo bimubwiye, ko ahubwo ari umutako yashatse kwishyirira ku rugo rwe, kugira ngo hagaragare uko abyifuza.
Nubwo yabwiwe ko naramuka atabikuyeho, azacibwa Amande kugeza ubu Chris Brown yerekanye ko ibyo bamurega ntacyo bivuze.



















TANGA IGITEKEREZO