Chris Brown w’imyaka 26 y’amavuko arashinjwa gukubita ingumi mu jisho ry’iburyo umukobwa witwa Liziane Gutierrez kuwa Gatandatu, tariki ya 2 Mutara 2016 mu birori byaberaga muri Palms hotel mu Mujyi wa Las Vegas muri Leta ya Nevada.
Liziane yabwiye TMZ ko yafashe telefoni ye igendanwa, atangira gufotora Chris Brown, hanyuma uyu muhanzi ararakara ahita amufata aramukubita.
Uyu mukobwa yoherereje TMZ ifoto ye afite ibikoreme yatewe n’ingumi yakubiswe na Chris Brown mu jisho ry’iburyo.
Yahise ahamagaraga polisi
Umwe mu bapolisi bo mu ishami rya Polisi yo mu Mujyi wa Las Vegas, Jesse Roybal, mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Hollywood Life, yagize ati “Turimo kubikoraho iperereza ku byo Chris Brown yakoze.”
Ikinyamakuru TMZ cyanditse ko Chris Brown yahakanye yivuye inyuma ko atigeze anakora kuri uwo mukobwa, ahubwo ngo yarakajwe no kuba yasohowe igitaraganya muri ibyo birori.
Si ubwa mbere Chris Brown akurikiranyweho gukubita umukobwa kuko mu 2009, mbere gato y’ibirori byo gutanga ibihembo bya Grammy Awards, Chris Brown yakubise umuhanzikazi Rihanna bakundanaga icyo gihe.



















TANGA IGITEKEREZO