Chris Brown umaze amezi agera ku munani avuye mu gihome arasabirwa n’ubutabera gukomeza imirimo nsimbura gifungo kugira ngo ibibazo akomeje guteza mu bafana birimo kuraswa kwa bamwe bigabanuke.
TMZ yatangaje ko ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 15 Mutarama 2015 nibwo uyu muhanzi yongeye kwitaba urukiko nyuma y’amezi agera ku munani yari ashize arekuwe. Akigera mu Rukiko rwa Los Angeless yongeye gusomerwa bundi bushya ibyaha aregwa bishamikiye ku cyo yakoze muri 2009 ubwo yakubitaga uwari umukunzi we Rihanna.
Urukiko kandi rwagaragarije Chris Brown ko ubuyobozi bumufiteho impungenge nyinshi nyuma y’urufaya rw’amasasu yarashwe mu gitaramo aherutse gukorera mu Mujyi wa San Jose bikiyongera ku yandi yarashwe ubwo yari ku rubyiniro hatangwa ibihembo bya Video Music Awards muri Kanama 2014 umwe mu baraperi witwa Suge Knight akanakomerekeramo.
By’umwihariko , urukiko rusanga byaba byiza kurushaho uyu muhanzi akomeje igihano ndetse akubahiriza amategeko yashyiriweho nyuma yo gufungurwa dore ko kuba hakunze kuraswa abafana mu bitaramo akora nacyo gihangayikishije cyane.
Chris Brown ngo yerekeje mu Mujyi wa San Jose atabisabiye uburenganzira bikiyongeraho ko atigeze arangiza amasaha 1,000 yagombaga kumara akora imirimo nsimbura gifungo.
Iki gihano yagombaga kukirangiza bitarenze Mutarama 2015 none kugeza ubu amasaha 200 asigaje ngo kirangire ntiyigeze ayakora.
Uyu muhanzi azemererwa kubaho adafungishijwe ijisho ndetse atanakurikiranwa n’inkiko, guhera tariki ya 20 Werurwe 2015 naramuka yubahirije neza irangizwa ry’ibihano yahawe akanakurikiza amategeko yashyiriweho.
Chris Brown yafunguwe bitunguranye ku itariki ya 2 Kamena 2014 dore ko yarekuwe amaze iminsi 116 mu 131 yari yarakatiwe.



















TANGA IGITEKEREZO