00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Chris Brown asanga Ebola ari uburyo bwashyiriweho kugabanya abatuye Afurika

Yanditswe na

Kalinda Brendah

Kuya 16 October 2014 saa 07:41
Yasuwe :

Nyuma y’uko icyorezo cya Ebola cyibasiye Afurika ndetse na bimwe mu bihugu byo hanze yayo,benshi bibaza impamvu cyaburiwe umuti gusa kuri Chris Brown we asanga ari uburyo bwashyizweho ngo hagabanwe umubare w’abatuye Afurika.
Nk’uko ikinyamakuru The Independent kibitangaza, umuhanzi Chris Brown ukomoka muri Amerika avuga ko atumva uburyo Ebola yaburiwe umuti uhamye ngo irandurwe ku Isi ahubwo kuri we agasanga ari icenga amahanga yakoresheje mu kugabanya abaturage ba Afurika. (…)

Nyuma y’uko icyorezo cya Ebola cyibasiye Afurika ndetse na bimwe mu bihugu byo hanze yayo,benshi bibaza impamvu cyaburiwe umuti gusa kuri Chris Brown we asanga ari uburyo bwashyizweho ngo hagabanwe umubare w’abatuye Afurika.

Nk’uko ikinyamakuru The Independent kibitangaza, umuhanzi Chris Brown ukomoka muri Amerika avuga ko atumva uburyo Ebola yaburiwe umuti uhamye ngo irandurwe ku Isi ahubwo kuri we agasanga ari icenga amahanga yakoresheje mu kugabanya abaturage ba Afurika.

Christopher Maurice benshi bazi nka Chris Brown atangaje ibi nyuma y’uko Ebola imaze kwica abasaga 4,000 muri Liberia, Sierra Leone na Guinea. Uyu muhanzi agashimangira ko ari uburyo benshi mu batuye Isi batazi bushobora kuba bwarashyizweho kugira ngo hagabanwe umubare w’ Abanyafurika.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yagize ati “Ntacyo mbiziho ariko ntekereza ko icyorezo cya Ebola cyoherejwe kugabanya ubwinshi bw’abaturiye Isi kuko ibi ntabwo byumvikana”

Nyuma yo kwandika ubu butumwa, benshi mu bamukurikira kuri Twitter babifashe mu buryo butandukanye ndetse bitangira no kwibazwaho mu bitangazamakuru. Yahise yandika ubundi butumwa agira ati “Reka nicecekere”

Nyuma yo kwandika ubu butumwa, abantu benshi bagiye babukwirakwiza bashimangira ko ibyo uyu muhanzi avuga aribyo abandi bakamwamaganira kure.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages