00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Chris Brown na Karrueche bacecekesheje abavuga ko bashwanye

Yanditswe na

Bukuru JC.

Kuya 18 August 2014 saa 11:25
Yasuwe :

Nyuma y’iminsi bivugwa ko Chris Brown yatandukanye burundu na Karrueche , babinyomoje ndetse bereka ababivugaga ko bakiri kumwe mu rukundo kurusha mbere.
Mu mpera z’icyumweru gishize ubwo Chris Brown yari yitabiriye umukino wabereye i Los Angeless kuwa Gatandatu tariki ya 16 Kanama, yagaragaye yishimanye bidasanzwe na Karrueche wari waje kumufana.
Dailymail itangaza ko mu bikorwa by’urukundo byakurikiye uyu mukino wa gicuti na Chris Brown yakinnyemo, uyu musore yafotowe ateruye umukunzi (…)

Nyuma y’iminsi bivugwa ko Chris Brown yatandukanye burundu na Karrueche , babinyomoje ndetse bereka ababivugaga ko bakiri kumwe mu rukundo kurusha mbere.

Mu mpera z’icyumweru gishize ubwo Chris Brown yari yitabiriye umukino wabereye i Los Angeless kuwa Gatandatu tariki ya 16 Kanama, yagaragaye yishimanye bidasanzwe na Karrueche wari waje kumufana.

Dailymail itangaza ko mu bikorwa by’urukundo byakurikiye uyu mukino wa gicuti na Chris Brown yakinnyemo, uyu musore yafotowe ateruye umukunzi we, baseka bakuraho urujijo n’amagambo yabavugwagaho ko batandukanye burundu.

Ibyishimo ni byose nyuma y'igihe bavugwaho gutandukana.

Mu mpera za Nyakanga ari nabwo gutandukana kwabo kwavuzwe cyane mu itangazamakuru, TMZ yari yatangaje ko Chris Brown ari we wafashe umwanzuro wo kurekana na Karrueche nyuma yo kuvumbura ko hari abagabo afitanye nabo ubucuti nabo ndetse ngo yamufatanye ubutumwa bugufi n’amafoto yagiye yohererezanya na bo bityo urukundo rwabo ruhita ruhagarara.

Hari andi makuru yavugaga ko umukobwa ari we wafashe umwanzuro wo kurekana na Chris Brown kubera amafuti yari akomeje kumugaragaraho ngo no kuba yarafataga imyanzuro nk’abana.

Ibyabavuzweho byose, Chris Brown na Tran, berekanye ko nta shingiro byari bifite. Uburyo bari bishimanye byagaragaje ko urukundo rwabo rwashinze imizi mu buryo bukomeye.

Akanyamuneza kari kose kuri aba bombi
Nyuma y'umukino
Iyi foto Chris Brown yayishyize kuri Instagram kuwa Gatandatu nimugoroba. Yari kumwe na Karrueche mu modoka batashye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages